Elias Kaombi, uyobora agace ka Busi gaherereye muri Lokarite ya Banaulengo, mu Gurupoma ya Luberike (Teritwari ya Walikale), mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagarutse mu rugo nyuma y’ibyumweru bibiri yari amaze ari mu maboko y’inyeshyamba bikekwa ko ari iz’umutwe wa Wazalendo wa APCLS.
Kaombi yagaragaye mu gace ayobora ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 21 Nyakanga 2025. Yari amaze iminsi 14 ataraboneka, aho bivugwa ko yari yajyanywe ahantu hataramenyekana mu ishyamba n’abantu bitwaje intwaro.
Amakuru yemezwa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri Luberike, avuga ko yagarutse afite intege nke ndetse anagaragaza ibimenyetso by’ihungabana rikomeye. Umuryango we na wo wemeje ko yagarutse ameze nabi cyane ku buryo atarabasha gusobanura uko byamugendekeye ubwo yari afashwe.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku bijyanye n’impamvu nyayo y’ifatwa rye cyangwa ibyo yaba yarakorewe muri icyo gihe cyose yamaze mu maboko y’abo barwanyi, ariko birakekwa ko yaba yarashimuswe n’abarwanyi ba APCLS bayobowe na Janvier Karairi.
Ubuyobozi hamwe n’abagize umuryango we bashimiye kuba yagarutse amahoro, ariko bategereje ko azakira neza kugira ngo abashe gusangiza abandi uko byamugendekeye.