Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (ONGDH), ryasohoye itangazo ryerekana impungenge zishingiye ku ifungwa ridasobanutse rya Jenerali Pierre Banywesize Bulanga, wari Umuyobozi Wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare mu gace ka Dungu, Intara ya Haut-Uele.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, rivuga ko Jenerali Banywesize yafashwe mu gihe yari agiye kwivuza hanze y’igihugu, ndetse kugeza ubu akaba afungiwe ahantu hataramenyekana, ibintu byateye impagarara mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu no mu muryango we.
Muke Pablo, uhagarariye Umuryango Observatoire Citoyen de Lutte contre la Corruption (OCDIC-RDC), yavuze ko uburyo afunzwemo bunyuranyije n’amategeko n’amahame mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu.
Yagize ati: “Niba hari ibyo ashinjwa, akwiye gushyikirizwa inkiko. Gufungwa mu ibanga si igisubizo, ahubwo ni uguhungabanya uburenganzira bwe n’ubw’abandi.”
Ni ibitekerezo byasubiranyweho n’abandi bagize iri huriro ry’Imiryango itari iya Leta hamwe n’abagize umuryango wa Jenerali Banywesize, bemeza ko yafashwe mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi gushize i Kinshasa, umurwa mukuru wa DRC, mu buryo bw’ibanga.
Emilienne Baseme, umwe mu bavandimwe ba Jenerali Banywesize, yavuze ko bafite impungenge z’ubuzima bwe kubera ukuntu yaburiwe irengero.
Yagize ati “Turakomeje kwiyambaza inzego zitandukanye imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga kugira ngo tubashe kumenya aho umuvandimwe wacu aherereye no kumurenganura.”
Ihuriro ry’Imiryango itegamiye kuri Leta rivuga ko mu mezi atandatu ashize, abasirikare 29 bafite ipeti rya Jenerali batawe muri yombi n’inzego z’ubutasi za DRC, aho 27 muri bo bakomoka mu Burasirazuba bw’igihugu, ahari ibikorwa bya gisirikare bikomeye hagati y’Ingabo za Leta n’umutwe wa M23 wibumbiye mu Ihuriro AFC. Aba bafunzwe bashinjwa gushaka kuburizamo gahunda za gisirikare, ndetse bamwe muri bo bamaze imyaka irenga ibiri bafungiwe nta manza baciriwe.
No Comment! Be the first one.