EUGENE OFFICIAL

DonaId Trump yahagaritse intambara mu gihugu cya Congo
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

DonaId Trump yahagaritse intambara mu gihugu cya Congo

Aug 9, 2025

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimangiye ko yahagaritse intambara yo mu Burasirazubabwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ngo abaturage barabyishimiye cyane.

Donald Trump yabivuze ku wa 8 Kanama 2025, nyuma yo gufasha Perezida IIham Aliyev wa Azerbaijan na Minisitiri w’Intebe Nikol Pashinyan wa Armenia kugirana amasezerano y’amahoro agamije guhagarika amakimbirane amaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byabo.

Perezida wa Amerika yivuze imyato, agaragaza ko aya masezerano akurikiye uruhare yagize mu guhagarika intambara y’u Buhinde na Pakistan yabaye muri Mata na Gicurasi, aho yashoboraga kwifashishwamo intwaro kirimbuzi.

Yibukije ko tariki ya 27 Kamena, yafashije u Rwanda na RDC Kugirana amasezerano y’amahoro, asobanura ko yari agamije guhagarika intambara imaze imyaka 31 mu karere ka Afurika y’ibiyaga Bigari.

Trump kandi yakomeje avuga ko hashingiye ku masezerano, intambara yo muri RDC yahagaze, kandi ko abaturage babyishimiye, kuko yari ikomeje gushyira ubuzima bwabo mu byago.

Ati”Hari kandi Congo n’u Rwanda.Iyo yari imaze imyaka 31.Twarayihagaritse kandi abaturage barishimiye cyane .Yari ikomeye. Abaturage miliyoni 7 barapfuye.”

Mu masezerano y’amahoro u Rwanda na RDC byagiranye, harimo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu.

Ku wa 31 Nyakaga, i Washington hahuriye komite iheriweho y’u Rwanda na RDC ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa wa ry’aya masezerano, tariki ya 1 kanama hashyirwaho amahame azagenga ubufatanye mu bukungu.

Mu rwego rwo gutegura ibikorwa byo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi,tariki ya 6 kanama, abahagarariye u Rwanda, RDC na Amerika bahuriye i Addis Abeba muri Ethiopia, mu nama y’urwego rw’umutekano ruhuriweho,ruzwi nka JSCM,ruzangenzura ibyo bikorwa.

Mu nama ya Addis Ababa, hashyizweho imirongo izagenga imikorere y’uru rwego. Biteganyijwe ko manda yarwo izamara iminsi 90,hakurikireho iminsi 30 yo gushyira uburasirazuba bwa RDC ku murugo.

U Rwanda, RDC na Amerika byumvikanye ko kugira ngo amakimbirane ahagarare mu buryo burambye, bizashyigikira ibiganiro bya Doha bihuza Leta ya RD n’ihuriro AFC/M23 kuko ari byitezweho gukemura impamvu muzi zayo.

Tariki ya 19 Nyakaga , Leta ya RDC na AFC/M23 byashyize umukono ku mahame ngenderwaho aganisha ku masezerano y’amahoro. Byari biteganyijwe ko ibiganiro bya Doha bizasubukurwa bitarenze tariki ya 8 Kanama ariko ntibyabaye.