Christian Bosembe uyobora urwego rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rushinzwe kugenzura itangazamakuru n’itumanaho (CSAC), yatangaje icyemezo kiburira ibitangazamakuru gutangaza inkuru zerekeye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, ndetse n’ishyaka rye rya PPRD.
Ibi yabitangaje ku wa 2 Kamena 2025, mu gihe bivugwa ko Kabila ari kugirana ibiganiro n’abayobozi mu duce two mu Burasirazuba bwa Congo, dufatwa n’ihuriro AFC/M23.
Bosembe yavuze ko kuva uwo munsi, “itangazamakuru ridakwiye gutangaza cyangwa gukwirakwiza amakuru yerekeye abayobozi b’ishyaka PPRD, yaba ari amagambo bavuga, ibikorwa byabo cyangwa ubundi buryo bubaha ijwi mu itangazamakuru.”
Ku rundi ruhande, Lawrence Kanyuka uhagarariye itangazamakuru mu ihuriro AFC/M23, yavuze ko iri tegeko ridashobora gukurikizwa mu bice biri mu maboko y’iryo huriro.
Yagize ati: “Ibyemezo bifashwe na Leta ya Kinshasa bijyanye no guhagarika amakuru ku bijyanye na Perezida Kabila ntibireba ibinyamakuru bikorera mu bice AFC/M23 ibarizwamo.”
Leta ya RDC ishinja Kabila kugira uruhare mu bikorwa bya AFC/M23, ibyo ikavuga ko ari ubugambanyi ku gihugu, guhirika ubutegetsi, ndetse no kugira uruhare mu byaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu.
Icyakora, urubuga Reconstruire RDC, rwasizweho na Kabila ubwe, rwagaragaje ko impamvu y’urugendo rwe muri Goma ari iyo gushaka amahoro, ruvuga ko ibyo Leta ivuga bidahuye n’ukuri.
No Comment! Be the first one.