Cote d’Ivoire: Perezida Alassane Ouattara yemejwe nk’umukandida Perezida mu matora ataha
Ishyaka riri k’ubutegetsi mu gihugu cya Cote d’Ivoire ryemeje Perezida Alassane Ouattara nk’umukandida Perezida wiri shyaka mu matora ataha ,ngo azongere guhatanira uyu mwanya ku shuro ya kane.
Alassane yemejwe nk’umukandida Perezida wiri shyaka nyuma y’iminsi ibiri,amashyaka amurwanya atangije ibikorwa birwanya kandidatire yiwe mu matora ataha ya Perezida wiki gihugu.
Alassane Ouattara ubwe ntaremeza niba uku kwemezwa nk’umukandida n’ishyaka rye ,ko azabyemera kugira ngo aze guhatanira manda ya kane yo kuyobora kino gihugu cyo m’Uburengerazuba bwa Afurika.
Ishyaka rya Alassane ryitwa RHDP (Rally Houphouetists for Democracy and Peace) ryamwemeje adahari kuko kongere nkuru yakozwe kuri uyu wa Gatandatu ntiyayitabiriye ikaba yari iyobowe na Patrick Achi.
Iyi kandidatire ye ,yemejwe mu gihe igihugu kiri mu bibazo byinshi bifitanye isano nabatifuza ko yongera kwiyamamariza kuyobora iki gihugu kugera naho bitabaje inkiko cyane amashyaka atavuga rumwe nawe .
Ouatara aramutse yemeye ko aziyamamaza yaba abaye undi Perezida wo muri Afurika ukuze ukomeje guhatanira iyi ntebe kuko ubu amaze kugira imyaka 83.