Chriss Eazy mu gahinda ko kubura umubyeyi we
Umuhanzi w’Umunyarwanda Chriss Eazy ari mu bihe by’akababaro nyuma y’urupfu rwa nyina umubyara, umwe mu bantu bari bafitanye umubano wa hafi cyane mu buzima bwe.
Mu gitondo cyo ku wa 13 Kamena 2025, Chriss Eazy yifashishije urubuga rwa Instagram asangiza abamukurikira amashusho agaragaza we na nyina, bari kumwe baganira ndetse basa n’abishimye. Ku mashusho yashyizeho umutima wacitsemo kabiri, agaragaza agahinda kadasanzwe. Muri ubwo butumwa, yanditse amagambo agira ati:
“Sweat heart ntabwo iki cyari cyo gihe.”
Ibi byatumye benshi mu bakunzi be, inshuti n’abandi bahanzi batangira kumuhanganisha binyuze mu butumwa butandukanye bw’akababaro.
Junior Giti, umwe mu bamufasha mu bijyanye no kuyobora ibikorwa bye bya muzika, yemeje aya makuru mu kiganiro n’itangazamakuru. Yagize ati:
“Ni byo koko nyina wa Chriss Eazy yitabye Imana. Ubu turi mu myiteguro y’ibikurikiraho, ibindi birambuye tuzabitangaza vuba.”
Chriss Eazy yari azwiho umubano wihariye na nyina, aho kenshi bakoraga ibiganiro bari kumwe bigatambutswa kuri YouTube, aho bibazanyaga ibibazo by’imbitse bigamije kugaragaza urukundo n’ubusabane bafitanye.
Ibihe arimo biragoye, ariko abakunzi be n’inshuti barakomeza kumuba hafi mu kumufasha guhangana n’iyi kababaro.
No Comment! Be the first one.