Chris Brown yasabye ko atagomba kugereranywa n’abandi bahanzi
Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown, uzwi cyane mu ndirimbo z’urukundo n’imbyino, yatangaje ko abona bidakwiye ko akomeza kugereranywa n’abandi bahanzi. Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasabye abafana be n’abasesenguzi mu bijyanye n’imyidagaduro kumureka agakomeza gukora ibyo ashoboye ntawe umugerageza.
Chris Brown yavuze ko urugendo rwe mu muziki yarwiyubatse wenyine, adafite abantu bamushyigikira cyangwa ibigo binini bimufasha kumenyekana. Yavuze ko atigeze agira aho yegamira, cyane cyane mu bitangazamakuru, ahubwo ko ibyo agezeho abikesha kwigira, impano ye, n’akazi gakomeye yakoze mu gihe cy’imyaka irenga 20 amaze akora umuziki.
Mu butumwa bwe, yagize ati: “Ndabinginze, mwirinde kumpuza n’abandi bahanzi. Aho kungereranya, nimugerageze kureba niba hari undi ushobora gukora byose wenyine, nta label, nta bantu bamugaragaza mu itangazamakuru ahubwo bamuzi kuko atava ku kazi.”
Uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu ruhando mpuzamahanga, akunze kuvugwaho kugereranywa n’andi mazina akomeye nka Michael Jackson, Usher, Akon, Trey Songz na T-Pain, bitewe n’ubuhanga afite mu kuririmba no kubyina.
Chris Brown yavuze ko ibyo ageraho atari amahirwe ahubwo ari ingufu yashyize mu mpano ye, ndetse anagaragaza ko abashaka kumugeraho bakwiye kubanza gutekereza ku rugendo rwe rutoroshye.