Abanyamulenge bareze leta y’U Burundi mu nkiko
Umuryango w’Abanyamulenge batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), usaba kurenganurwa ku byaha bivugwa ko byakozwe n’ingabo z’u Burundi mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni ikirego cyatanzwe
Barafinda Sekikubo Fred yatawe muri yombi na RIB
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Barafinda Sekikubo Fred, Mazimpaka Patrick na Nkeramihigo Japhet, bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha cyangwa ay’ibinyoma ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, babinyujije ku miyoboro itandukanye ya YouTube. RIB ivuga ko aba bagabo
Perezida Felix Tshisekedi mu mugambi wo kumarira umuryango wa Corneille Nangaa muri gereza
Abantu benshi bo mu muryango w’umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanirra Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, barafunzwe, abandi bahunga igihugu. Umwe mu bafunzwe mbere ni umuvandimwe wa Nangaa witwa Baseane Nangaa Putters, ubu akaba ari muri gereza ya gisirikare ya
Lt gen Philemon Yav Irung yahakanye ibyaha byose arengwa harimo no gukorana n’u Rwanda
Mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare rwa Kinshasa, Lt Gen Philémon Yav Irung wayoboye intara ya gatatu y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahakanye gukorana n’u Rwanda, asobanura ko yakiriye ubutumwa bw’umuntu umushinja gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR. Lt Gen Yav yatawe muri
Abasirikare benshi ba Fardc bari bafunze boherejwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo
Gen Franck Ntumba Buamunda wahoze ari umuyobozi w’ibiro bishinzwe igisirikare mu ngoro ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Gen Maj Christian Ndaywel Okura wayoboye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare, boherejwe muri gereza ya gisirikare ya Ndolo. Gen Ntumba yatawe muri yombi
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoye ku mabere
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoye ku mabere mu ruhame ubwo yari mu biganiro n’abaturage hafi y’Ingoro y’Umukuru w’Igihugu mu Murwa Mukuru wa Mexico. Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje umugabo asatira Perezida amuturutse inyuma akamusoma
Andry Rajoelina yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar
Andry Rajoelina yambuwe ubwenegihugu bwa Madagascar Andry Rajoelina, wahoze ari Perezida wa Madagascar mu bihe bibiri bitandukanye (2009–2014 na 2019–2025), yambuwe ubwenegihugu bw’iki kirwa nyuma yo gushinjwa kugira ubundi bwenegihugu yahawe n’u Bufaransa mu buryo butubahirije amategeko. Icyemezo cyafashwe na Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho,
Paris: Iperereza ryatangiye nyuma y’amashusho yo muri Gereza ya La Santé
Paris: Iperereza ryatangiye nyuma y’amashusho yo muri Gereza ya La Santé Ubushinjacyaha bwo mu mujyi wa Paris bwatangije iperereza rikomeye nyuma y’uko hagaragaye amashusho y’umugororwa uri muri gereza ya La Santé, avuga mu buryo butangaje ko ashaka kwica Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène wahamijwe ibyaha bya Jenoside guhanishwa igifungo cya burundu
Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabiye Dr. Munyemana Sosthène, wahamijwe ibyaha bya Jenoside, guhanishwa igifungo cya burundu. Munyemana w’imyaka 70, yari amaze ibyumweru bitandatu aburana ubujurire ku gifungo cy’imyaka 24, urukiko rwa Rubanda rwo mu Bufaransa rwamukatiye mu Kuboza 2023. Imbere y’abari baje kwumvira urubanza
Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu, rwafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga. Itabwa muri yombi rye, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025,