BNR igiye guhugura urubyiruko ku ikoreshwa rya telefoni mu bijyanye na serivisi z’imari
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko igiye gutangiza gahunda yo guhugura urubyiruko ku buryo bwimbitse bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari, by’umwihariko binyuze kuri telefoni ngendanwa, hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere. Ibi byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye,
Urukiko rwemeje icyemezo gishya ku ifungwa rya Ingabire Victoire
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko Ingabire Victoire Umuhoza, umunyapolitiki akaba n’umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritemewe mu Rwanda, agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30. Ni icyemezo cyasomwe ku wa Gatanu, tariki 18 Nyakanga 2025, nyuma y’uko habaye urubanza ku ifungwa ry’agateganyo ry’uyu
Abarwanashyaka ba DGPR Green Party mu ntara y’Amajyaruguru bahuriye muri kongere y’intara
Abarwanashyaka ba DGPR Green Party bateraniye mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, aho bitabiye Congress y’ishyaka mu ntara y’Amajyaruguru iyi Kongere y’intara ikaba yatangijwe na Perezida w’uyu mutwe wa Politike Nyakubahwa Dr.Frank Habineza ari kumwe na
Amakuru yerekeranye n’ifungwa rya Lt. Col. Willy Ngoma, umuvugizi wa M23.
Amakuru yerekeranye n’ifungwa rya Lt. Col. Willy Ngoma, umuvugizi wa M23. Lt. Col. Willy Ngoma, umuvugizi wa M23, mu minsi yashize yari yashyizwe ku rutonde ruriho n’abandi bayobozi bakomeye muri M23, urwo rutonde rukaba rwari rwemejwe na ONU ndetse n’ibindi bihugu bikomeye
RRA yashyizeho igihembo gishya ku baturage basaba inyemezabwishyu ya EBM kenshi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije gahunda nshya igamije gushishikariza abaturage gukomeza gusaba inyemezabwishyu ya EBM (Electronic Billing Machine). Iyi gahunda izajya inatanga ibihembo byiyongera ku 10% byari bisanzwe bihawe abayitabira. Umuyobozi wa RRA, Ronald Niwenshuti, yatangaje ko iyi gahunda nshya igamije
Gatabazi Jean Marie Vianney yongeye kigirirwa icyizere na Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yemeje impinduka zitandukanye mu nzego za Leta, zirimo n’izijyanye no kongera imbaraga mu bigo bikomeye. Muri izo mpinduka, Gatabazi Jean Marie Vianney yahawe inshingano nshya nk’umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’Igihugu
Gatabazi Jean Marie Vianney yahawe inshingano nshya
Gatabazi Jean Marie Vianney wigeze kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, yongeye guhabwa imirimo muri Guverinoma, nyuma y’igihe kitari gito ahagaritswe kuri uyu mwanya yari amazeho igihe. Binyuze mu itangazo ry’imyanzuro y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa 16 Nyakanga 2025, Gatabazi Jean Marie Vianney yagizwe umwe
Minembwe:Ishyaka rya MRDP Twirwaneho riramagana ibitero kuba Nyamulenge bikorwa na FARDC
Minembwe Ishyaka rya MRDP Twirwaneho riramagana ibitero kuba Nyamulenge bikorwa na FARDC mu bice by’imisozi miremire ya Uvira ,aho iri shyaka rivuga ko ibi bitro bigamje gusemba abo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Iri tangazo rigumya rivuga ko ingabo z’Abarundi zifatanyije n’igisirikare cya Repubulika Iharanira
Burundi:Hakozwe amavugurura mu bayobozi b’igihugu
Sena y’u Burundi yemeje abayobozi bashya bagiye kuyobora intara eshanu zashinzwe nyuma y’ihuzwa ry’iyari isanzwe ari 18. Iri vugururwa ryemejwe ku itariki ya 3 Nyakanga 2025 binyuze mu iteka rya Perezida wa Repubulika, rikurikirwa no gutangazwa kwa ba Guverineri bashya ku wa 4
MINICOM ikeneye miliyoni $130 kugira ngo ibyanya by’inganda bikore neza mu Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Antoine Marie Kajangwe, yatangaje ko kugira ngo ibyanya by’inganda byose biri mu gihugu bikorwe neza, hakenewe nibura miliyoni 130 z’amadolari y’Amerika, angana na miliyari 187.9 Frw. Ibi yabigarutseho ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Imari n’Umutungo