Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abanyamuryango bo mu bihugu 93 bazitabira inama ya 46 y’Umuryango w’Ibihugu Bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) mu Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yahaye ikaze abanyamuryango bo mu bihugu 93 bazitabira inama ya 46 y’Umuryango w’Ibihugu Bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) mu Rwanda. Iyi nama izabera i Kigali mu Rwanda kuva tariki ya 19 kugeza ku wa 21 Ugushyingo
Itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda cumi na babiri baba muri Afurika y’Epfo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF)
Itsinda rigizwe n’urubyiruko rw’Abanyarwanda cumi na babiri baba muri Afurika y’Epfo, riri mu ruzinduko rw’iminsi icumi mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Bakiriwe n’Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig Gen Ronald Rwivanga, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo.
Guhora mwegeka ibibazo byanyu ku Rwanda mukirengagiza kubishakira umuti urambye sicyo kizatuma bikemuka
Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa uhagarariye u Rwanda muri Loni no mu yindi miryango mpuzamahanga iherereye i Genève mu Busuwisi, yavuze ko kuba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihora yegeka ibibazo byayo ku Rwanda ikirengagiza umuzi nyawo w’ibibazo by’umutekano muke muri icyo gihugu,
Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bamaganye igihano cy’urupfu RDC yakatiwe Joseph Kabila wari perezida wiki gihugu. Nyuma y’uko Joseph Kabila akatiwe n’igisirikare cya RDC igihano cy’urupfu, Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika bamaganye uwo mwanzuro mu gihe Kabila we yamaze kwinjira ku mugaragaro muri M23 ngo
Sebastien Lecornu wari Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa yeguye mu nshingano ze
Sebastien Lecornu wari Minisitiri mushya w’Intebe w’u Bufaransa yeguye mu nshingano ze nyuma y’iminsi 27 mu nshingano.Byasobanuye ko Lecornu yatanze ubwegure mu gitondo cyo kui uyu wa 6 ukwakira 2025, kandi ko umukuru W’Igihugu, Emmanuel Macron, yabwemeye. Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, byatangaje
Minisitiri Biruta yashimagiye ko u Rwanda rutazacika intege mu guharanira imibanire myiza na RDC
Minisitiri w’Umutekano, akaba Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), Dr. Vincent Biruta, yabwiye abayoboke baryo ko u Rwanda rutazacika intege ku ntambwe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’ubwo icyo gihugu cyo gikomeje kugenda biguru
Umutwe wa Hamas wahakanye ibyo gushyira intwaro hasi nkuko USA yari yabiwusabye
Umutwe wa Hamas, ku Cyumweru wahakanye amakuru yanyuze mu binyamakuru avuga ko witeguye gushyira intwaro mu maboko y’inzego mpuzamahanga, mu kubahiriza gahunda y’amahoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igamije guhagarika intambara. Amakuru yari yatangajwe mu gitondo cy’uwo Munsi
Ibiganiro bihuza AFC/M23 na leta ya Kinshasa bibera i Doha bigiye kongera gusubukurwa
Intumwa z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’iz’ihuriro rya AFC/M23 riburwanya zirasubukura ibiganiro i Doha muri Qatar, hagamijwe kunoza gahunda yo guhererekanya imfungwa. Isubukurwa ry’ibi biganiro ryavuzwe mu itangazo rihuriweho ryasohowe n’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga rwa Leta zunze Ubumwe bwa Amerika. Ni nyuma
Imiryango ikabakaba ijana y’Abarundi muri komine Cibitoki yirukanywe mu byabo iranasenyerwa
Imiryango ikabakaba ijana y’Abarundi, muri komine Cibitoki yirukanywe mu byabo iranasenyerwa, izira ko yoba igirana ubucuti n’umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo. Iki gikorwa cyo gusenyera Abarundi, bivugwa ko cyatangiye gukorwa n’imbonerakure mu mpera z’ukwezi gushize
Minisitiri Nduhungirehe Olivier yavuguruje ibyatangajwe na leta ya Perezida Tshisekedi
Itsinda z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo zigirane ibiganiro bya nyuma ku mushinga w’amasezerano y’ubufatanye mu bukungu wateguwe muri Nzeri. Ku wa 3 Ukwakira zari gusinya amasezerano ariko ntibyabaye. Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko intumwa z’u Rwanda