Burundi:Ubutegetsi bwa CNDD FDD bwongeye gusubukura imyitozo y’abagamije gutera u Rwanda
Igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi cyongeye gusubukura imyitozo ihabwa abashaka kugaba ibitero ku Rwanda nkuko byatangajwe na bamwe mu mbonerakure zatorotse iyo myitozo. Imbonerakure zari zarahurijwe mu nkambi ya Ndava ziturutse muri Kivu y’Amajyepfo kurwana n’ingabo zihuriro rirwanya perezida Tshisekedi zvuga ko ziri mu
Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye raporo ya komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ikiramwamuntu ibashinja ibitero muri Sudan Y’Epfo
Igisirikare cya Uganda cyateye utwatsi raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu igishinja kugaba ibitero bikomeye muri Sudani y’Epfo byatwaye ubuzima bw’abasivile benshi. Iyi raporo yasohotse tariki ya 27 Gashyantare 2026 ivuga ko ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zagabye ibitero
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cy’Ubufaransa mu nama
Perezida w’u Rwanda ari mu bategetsi uyu munsi bari mu nama ya kabiri ijyanye n’ikoreshwa ry’ingufu za nikleyeri mu iterambere ku isi yatumijwe na Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa. Ibihugu bigera kuri 60 birahagarariwe muri iyi nama iri kubera i Boulogne-Billancourt hafi ya Paris,
Sudan abaturage 17 bahitanywe n’igitero cya drone cyagabwe mu isoko
Umutwe wa Sudan People’s Liberation Movement-North (SPLM-N) uyobowe na Abdel Aziz al-Hilu ku Cyumweru washinje Igisirikare cya Sudan gutera ibisasu mu bice ugenzura muri Kordofan y’Amajyepfo, bihitana byibuze abasivili 17 abandi benshi barakomereka mu gitero cyagabwe ku isoko. Uturere dukikije umujyi wa Dilling
Monusco yashyiriweho umuyobozi mushya w’Umunyamerika
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagize Umunyamerika James Swan Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). James Swan amaze imyaka myinshi akorera muri Afurika. Kuva mu 2001 kugeza mu 2004 yabaye Ambasaderi wungirije wa Amerika muri RDC,
Ihuriro rya Afc/m23 ryigambye guhorera Lt Col Willy Ngoma
Ihuriro AFC/M23 ryaciye amarenga ko rizakomeza gutera ikibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani no guhorera Lt Col Willy Ngoma wahoze ari Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare. AFC/M23 yemeje ko ari yo yagabye igitero cya drones kuri iki kibuga cy’indege ku wa 1
Masisi ibirindiro bya m23 muri Nyabiondo byarashwe na drone ya Fardc
Igisirikare cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kuwa 26 Gashyantare 2026 cyarashe ibirindiro by’umutwe wa m23 muri teritwari ya Masisi mu gace ka Nyabiondo. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Kivu y’Amajyaruguru bitangaza ko ibyo bitero byagabwe mu masaha y’ijoro kandi byagize ingaruka
RDC yatanze umukobwa wa Lumumba nk’umukandida mu kuyobora OIF
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwahisemo umukobwa wa Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari y’iki gihugu, Juliana Amato Lumumba, kugira ngo azahatanire umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa. Ku wa 26 Gashyantare 2026, Guverinoma ya RDC yagaragaje ko Juliana w’imyaka
Umugaba mukuru w’igisirikare cya Afc/m23 Gen maj Sultan Makenga ntiyishwe
Igitero cy’indege za drone cyahitanye Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Willy Ngoma, byamenyekanye ko cyishe abantu icyenda, gihusha Umugaba Mukuru w’aba barwanyi, Maj Gen Sultani Makenga wari umaze akanya gato avuye aho cyagabwe. Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko amakuru cyahawe n’abantu
Afc/m23 yatangiye ikiriyo cyuwari umuvugizi w’igisirikare cyayo Lt col Willy Ngoma
Ihuriro rya Afc/m23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi Felix ryatangiye icyunamo cy’uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare cyiri huriro uherutswe kwicwa na drone za Fardc mu gace ka Rubaya. Mu butumwa bwanditse n’umunyamabanga mukuru wiri huriro Benjamin Mbonimpa k’urukuta rwe rwa X yagize ati Intwari