Masisi:Umutwe wa m23 wongeye kugaba igitero ku barwanyi ba FDLR na Wazalendo muri Ufumando
Imirwano ikomeye yongeye kubura hagati y’abarwanyi b’umutwe wa m23 n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR na Wazalendo muri gurupoma ya Ufamando teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu Y’Amajyaruguru. Ni imirwano yatangijwe n’abarwanyi b’umutwe wa m23 bateye umutwe wa FDLR n’uwa Wazalendo baherereye mu midugudu
Mike Karangwa ari mu gahinda ko gupfusha umwana
Umunyamakuru Mike Karangwa uri mu bakomeye mu Rwanda ari mu gahinda ko gupfusha umwana wa kabiri muri batatu yari afite, witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Nyakanga azize uburwayi. Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, Karangwa yavuze
Perezida Kagame yaganiriye na perezida mushya wa Banki Nyafurika Itsura amajyambere
Ku wa 31 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye Dr. Sidi Ould Tah, Perezida mushya wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), baganira ku mikoranire isanzwe hagati y’u Rwanda n’iyo banki n’uburyo bwakwagurwa mu bihe biri imbere. Aya makuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida binyuze
Umunyamakuru wasabye umugore amafaranga ngo azafunguze umugabo we yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umunyamakuru ukekwaho kwiyita umwunganizi mu mategeko agasaba umugore ufite umugabo ufunzwe amafaranga ngo azamwunganire mu mategeko. Uyu munyamakuru yatse amafaranga umugore w’umugabo ufunzwe akekwaho icyaha, amwizeza ko azamwunganira mu mategeko, uwo mugore arayamuha. Nyuma umunyamakuru yaje
URUPFU RUTUNGURANYE RWA COLONEL BUKISELI LOKITO.
URUPFU RUTUNGURANYE RWA COLONEL BUKISELI LOKITO. Uvira (RDC), mu masaha ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Nyakanga 2025, inkuru yamenyekanye nk’umurabyo: Colonel BUKISELI LOKITO, umwe mu basirikare bakuru ba FARDC (Forces Armées de la République
MINEDUC yatangaje ingamba nshya ku barimu batazi Icyongereza
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko abarimu n’abayobozi b’ibigo by’amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye bari guhugurwa ku rurimi rw’Icyongereza kugira ngo barusheho kurwigisha neza, ndetse n’abazatsindwa isuzuma ryabigenewe batazahita bakurwa mu mirimo ahubwo bazakomeza guhugurwa kugeza bageze ku rwego rusabwa. Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi,
Uvira: Umu-Colonel wa FARDC yishwe n’inkoni muri gereza azize indaya
Mu mujyi wa Uvira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa akavuyo gakomeye nyuma y’urupfu rwa Colonel Bukiseli Lokito, umwe mu basirikare bakuru ba FARDC. Yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikomeye ubwo yari yajyanywe muri gereza ya gisirikare ya Bataillon PM
Umugabo yiyise dogiteri abaga abarwayi babiri bagwa ku iseta
Umugabo witwa Francis Taulula w’imyaka 27 yakatiwe gufungwa imyaka ibiri, nyuma y’uko bigaragaye ko yabeshye ko ari umuganga, akabaga abarwayi batatu bikabaviramo urupfu. Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko rwa Buganda, Francis Taulula ubusanzwe ukomoka mu gace ka Pallisa mu Burasirazuba bwa Uganda, yemeye ko
Ibyavuye mu nteko ishinga amategeko ku masezerano y’amahoro hagati y’uRwanda na DRC
Abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bamaze gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasinyiwe i Washington, Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mezi make ashize, binyuze mu buhuza bw’icyo gihugu. Mu gusobanura iby’ayo masezerano,
Perezida Kagame yakiriye ambasaderi mushya w’Ubushinwa mu Rwanda
Ambasaderi mushya w’Ubushinwa,Gao Wenqi yaraye agejeje kuri Perezida Kagame inyandiko zimwemerera guhagararira inyungu z’igihugu cye i Kigali. Ambasaderi w’u Rwanda i Beijing ni James Kimonyo. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 29, Nyakanga, 2025 nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye izo mpapuro