Burundi:Inzirakarenga zaba zigiye gutangira kurekurwa ziva mu magereza no munzu z’iperereza?
Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu gihugu cy’u Burundi (CNDH) yatangiye gusura amagereza atandukanye muri kino gihugu nyuma yuko abantu beshi bagaragaje ko hari abantu bafunzwe barengana.
Aba komiseri batandatu bagize iyi komisiyo baraye bagiye muri gereza nkuru ya Mpimba aho baganirije bamwe mu mbohe bafungiye muri ino gereza cyangwa ibohero nk’uko muri iki gihugu babyita.
Abaganirijwe n’aba bakomiseri ni abavugwa ko bafunze mu buryo budakurikije amategeko ndetse no mu buryo bwo kurenganywa kubera ibitekerezo byabo.
Amazina yamenyekanye mubaganiriye n’aba bakomiseri ni abafungwa bane aribo:
Umunyamakuru Sandra Muhoza,umunyamakuru Kenny Claude Nduwimana wanarangije ibihano yakatiwe n’urukiko ariko aka gumya gufungwa,Amb Frederick Wangabo Mwenengabo na Olga Nyenyezi Naluwa.
Haribazwa niba aba bakomiseri bashya niba bazanye impinduramatwara yo gukurikirana ,abantu bafunze mu buryo bunyuranije n’amategeko mu magereza atandukanye mu gihugu cy’u Burundi.
Mu magereza ndetse no mu macachot y’iperereza muri iki gihugu hafungiwemo abantu benshi mu buryo bunyuranije n’amategeko ,kuko uretse abatari baburana hari n’aba buranye bakanasoza ibihano byabo ariko bagifunze,hakaba hari n’abahawe imbabazi na Perezida Ndayishimiye Evariste ariko bakaba bagifunze kuko imyanya yabo yatashyemo abandi batanze ruswa.
