Burundi :Perezida Evariste Ndayishimiye yatashye urugomero rw’amashanyarazi rwa JiJi.
Perezida Evariste Ndayishimiye yatashye urugomero rw’amashanyarazi rwa JijiĀ Mulembwa ruherereye muri Komine Songa rukaba rwarubatswe guhera kuri Perezida Nkurunziza Pierre ,rwuzuye rumaze imyaka itandatu.
Uru rugomero rwatangiye gusanwa mu mwaka wa 2020 rukaba rwatangaga umuriro ungana na 47,35 w ,ubu rukaba ruzajya rutanga 166,29 Mw,uru ni urugomero rwa Gatatu rutashye kuva Evariste Ndayishimiye yagera k’ubutegetsi kuko mu mwaka wa 2024 hari hatashye urugomero rwa Kabu 16,naho mu mwaka wa 2023 hatahwa urwa Ruzibazi.
Uru rugomero rwa Jiji Mulembwa rwubatswe ku nkunga ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere(BAD),Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (U.E)na BEI.
Abaturage bavuga ko kuva ishyaka rya CNDD FDD ryagera k’ubutegetsi mu myaka makumyabiri n’itanu rimaze k’ubutegetsi aricyo gikorwa gifatika iri shyaka rikoze.
Ikigo gishinzwe ibarurisha mibare mu gihugu cy’U Burundi gitangaza ko abaturage bafite umuriro w’amashanyaraza mu gihugu cyose ari 38%.











