Burundi, padiri yafunzwe akimara kuva gusoma misa

Burundi, padiri yafunzwe akimara kuva gusoma misa
Padiri wa kiriziya gatolika yafatiwe aho bita mu Gitaza, muri komine Muhuta, mu ntara ya Rumonge (mu mavugurura mashyashya hakaba hazaba muri Bujumbura), padiri rero akaba yarafashwe akimara gusoma misa. Byabaye ku cyumweru tariki ya 15/6/2025.
Padiri Butoyi Paul yafashwe nyuma ya misa yasomye, aho yaneguye bimwe mu byaranze amatora, ari guhamagarira abarundi bose gukomeza ubumwe. Patiri Butoyi Paul avuga ko ibitandukanya abarundi byose, iyo byaturutse hose, biba binuka nk’umwanda mukuru (amabyi), ko abana b’Imana bakwiriye gukomeza kubyamaganira kure.
Mu kanya gato, ubutumwa bwa Padiri Butoyi Paul bwahererekanyijwe mu ma groupes WhatsApp y’imbonerakure, babwohereza banabuhinduye. Ntibyatinze, Padiri Butoyi yahise afatwa arafungwa. Akaba yarahise ajyanwa mu iperereza i Bujumbura.
Padiri akaba yari ayoboye paroisse Coeur Immacule de Marie ya Mutumba (muri diyoseze ya Bujumbura, ifatwa rye rikaba riri kuvugwaho byinshi mu baturage b’abarundi.
Nk’uko bivugwa n’ababibonye cyangwa ababyumvise, uwo musaseridoti ashinjwa kuvuga amagambo anegura amatora aheruka mu Burundi yo kuwa 5/6/2025 mu nyigisho z’ijambo ry’Imana yagejeje kubari bitabiriye misa.
Ariko rero abatari bake mu baturage bamaganiye kure iryo fatwa bakavuga ko ari ukumurenganya. Umwe mu bakirisitu b’i Mutumba avuga ko mu majwi yafashwe ari gukwirakwizwa kuri whatsapp nta na hamwe padiri yavuze amatora.
Uwo muturage yakomeje avuga ko ahubwo padiri yamaganaga ivangura rishingiye ku moko mu Burundi aryita umwanda mukuru.
Abamuzi bavuga ko padiri Butoyi azwi nk’umuntu utarya indimi, abenshi bamubona nk’umusaseridoti w’intwari.
Kugeza ubu abategetsi b’igihugu ndetse n’aba kiriziya Gatorika ntibaragira icyo batangaza kuri iryo fungwa rya padiri Paul Butoyi.
Amakuru turakomeza kuyabakurikiranira.
No Comment! Be the first one.