Burundi mu ntara ya Rumonge indagara zirabona umugabo zigasiba undi.
Burundi mu ntara ya Rumonge indagara zirabona umugabo zigasiba undi.

Ku mbuga nkoranya mbaga hashize iminsi hakwirakwiza amakuru avuga ko mu gihugu cy’Uburundi ahitwa Rumonge, ikiro kimwe cy’indagara kiruta kure umushahara umupolisi cyangwa umusirikare wo hasi ahembwa ku kwezi.
N’uko imibare ibigaragaza, mu Rumonge, nyuma y’umwaka umwe gusa, indagara zagurwaga amafaranga ibihumbi mirongo itandatu y’amarundi (60.000 fbu), ubu ziri kugura amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’Uburundi (150.000 fbu).
Mu bivugwa n’abaturage bo mu ntara ya Rumonge, ni uko ikiro cy’indagara nziza bita akarumba, ku isoko rya Rumonge kigurwa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’Uburundi (150.000 fbu), mu gihe umupolisi ahembwa ibihumbi mirongo icyenda (90.000 fbu).
Umusirikare muri icyo gihugu cy’Uburundi akaba ahembwa ibihumbi mirongo irindwi na bitanu (75.000 fbu) cyangwa mirongo inani na bibiri (82.000 fbu). Aha rero niho abanyagihugu bahera bavuga ko umusirikare n’umupolisi batemere kurya indagara.

Biteye ubwoba kubona ikiro kimwe gusa cy’indagara kigurwa amafaranga aruta umushahara w’ukwezi kose, byongeye w’umuntu ugendana imbunda, ufite umuryango agomba kwitaho nawe ubwe akaba akeneye kwiyitaho.
Ni kenshi abashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi CNDD-FDD bagiye bumvikana bashimangira ko igihugu cyabo gifite ibyo kurya bihagije, ndetse bakaba bakunze kuvuga ko igihugu baturanye gikeneye indagara zo mu Burundi.
Ese koko igihugu baturanye nicyo gishobora kwifuza indagara abanyagihugu barimo abashinzwe umutekano bo ubwabo badashobora kwihahira? Iki kibazo biroroshye kugisubiza, kuko niba umuntu uri mu gihugu hari ibyamufasha kubaho mu buzima bitamugeraho, umuturanyi si we wabyifuza.