Burundi, imbonerakure ku biro by’itora yabeshyeye umugore arafungwa, inakubita ikofe undi mugore.
Burundi, imbonerakure ku biro by’itora yabeshyeye umugore arafungwa, inakubita ikofe undi mugore.
Mu gihe mu gihugu cy’Uburundi bari mu gikorwa cy’amatora, aho bari gutora abagize inteko ishinga amategeko byitwa ko izaba ihuriweho n’amashyaka yose, hirya no hino muri icyo gihugu hagiye hagaragara udushya twinshi duteye agahinda, muri ayo matora, abantu bakaba bari kwibaza ko n’akataraza (kabi) ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD rizakazana!
Kuri uyu wa 5/06/2025, mu ntara ya Bubanza, ibyabaye ku kicaro gikuru cy’iyo ntara biteye agahinda. Ku biro by’itora nimero ya 3, centre de vote Bubanza II, umugore w’ukuriye ishyaka RANAC yafunzwe, undi mugore wari uhetse umwana nawe arahakubitirwa, bikozwe n’imbonerakure.
Kuri ibyo biro by’itora, imbonerakure ziri gutegeka abaturage uko batora, zikabaherekeza aho batorera mu cyumba cy’itora. Umugore uzwi ku mazina ya Diane BIGIRIMANA, yashakanye n’uyobora ishyaka RANC ku rwego rw’intara ya Bubanza, yinjiye aho yagombaga gutorera, imbonerakure iramukurikira imwereka aho atora kuri nimero ya 1 ya CNDD-FDD.
Uwo mugore nawe yangiye iyo mbonerakure ayibwira kumuva inyuma kuko azi aho atora. Iyo mbonerakure yahise igira umujinya, Diane asohotse avuye mu kazu k’itora, ya mbonerakure yahise ibwira abaplolisi ko Diane yari arimo yigishiriza ishyaka RANC ku murongo, abapolisi bahita bafata uwo mugore, bamujyana kumufungira muri kasho ya commissariat ya Bubanza.
Ibyo abaturage babyamaganye kuko imbonerakure yabeshyeye uwo mugore, bikaba byagaragariraga buri wese ko aho kuri ibyo biro by’itora nta murongo wari uhari.
Ntibyagarukiye aho rero kuko nyuma ya mbonerakure yakomeje gutegeka n’abandi aho batora, irongera nanone itegeka undi mugore wavuye aho bita muri SHARI II wari winjiye mu cyumba cy’itora, imwereka nawe aho atora kuri Nimero ya 1 CNDD-FDD.
Uwo mugore yanze, ya mbonerakure ihita imutera ikofe, uwo mugore yari anahetse umwana, ahita akubita umutwe ku kazu k’itora karasakambuka, abantu bari bahari bahita bavuza induru, batabaza abandi bategetsi.
Muri ako kanya, ya mbonerakure n’uwo mugore bahise bajyana muri kasho ka commissariat ya Bubanza. Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, kuri ibyo biro by’itora hari hari akajagari kadasanzwe, hakaba hahise hanagera abategetsi benshi barimo n’uyobora polisi mu ntara, n’abayoboa CENI (komisiyo y’amatora) ku rwego rw’intara kugira ngo bahoshe ako kajagari.
Abaturage bakaba basaba ko abo bagore bafunzwe barekurwa, hagahanwa iyo mbonerakure. Si ibyo gusa kuko no ku munsi w’ejo ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hazengutswa ifoto y’umugore wiyamamaza hakoreshejwe ubwoko bw’ishyaka riri ku butegetsi kandi mu by’ukuri abamuzi bavugaga ko bitandukanye n’ukuri.
Bimaze kuba ibisanzwe ko mu nzego zose za leta ndetse n’izigisirikare mu gihugu cy’Uburundi, abinjiramo binjiriramo ku iturufu y’ubwo bwabo, aho ku mutwe wa buri kiciro haba handitse ubwoko bw’abagomba kujyamo, ndetse leta ya CNDD-FDD ikaba isigaye ifata abantu bayo ikabitirira ko ari ub’ubundi bwoko kugira ngo ikomeze yiganze yonyine mu bintu byose.
Ibintu byo gukoresha iturufu y’ubwoko byazanywe na CNDD-FDD bikaba ari ibyo kurwanywa kuko bigaragara neza ko ifite abo ishaka gukura burundu mu buzima bwose bw’icyo gihugu, iyo leta ikaba itaranatinye kuzana indangamuntu ziriho amoko y’abaturage, bikaba ari ibintu byifashishwa cyane na leta zishyira imbere amacakubiri mu baturage bazo.
No Comment! Be the first one.