EUGENE OFFICIAL

Burna Boy yiseguye ku bakunzi be kubera amagambo yavuze
AMAKURU IMYIDAGADURO

Burna Boy yiseguye ku bakunzi be kubera amagambo yavuze

Jul 17, 2025

Umuhanzi Burna Boy yiseguye ku bakunzi b’umuziki kubera magambo yavuze mu 2023, agaragaza ko injyana ya ‘Afrobeats’ nta reme ifite ndetse n’abahanzi bayikora nta masomo y’ubuzima bwa buri munsi abantu babamo bafite.

Burna Boy yavuze ibi mu kiganiro yatanze kuri ‘Apple Music’ mu 2023, aho yasamiwe hejuru akibasirwa na benshi bemezaga ko aya magambo adakwiriye ku muhanzi nkawe uri mu bakora iyi njyana.

Mu kiganiro aheruka kugirana na 1Xtra, Burna Boy yavuze ko ibyo yakoze bitari bikwiriye ahubwo byari ngombwa kuri we gushaka irindi jambo, riba nk’umutaka mu gukomeza gushyigikira impinduramatwara iyi njyana iri kuzana mu muziki w’Isi yose.

Burna Boy yanditse amateka mu 2023 ubwo yabaga Umunyafurika wa mbere wabaye umuhanzi mukuru, mu gitaramo gikomeye cyabereye muri sitade mu Bwongereza.

Icyo gihe kandi yari amaze kubona igihembo cya Grammy ndetse yari azwi cyane mu cyiciro cy’indirimbo za Afrobeats mu Bwongereza, ndetse mu ntonde zitandukanye z’indirimbo zari zikunzwe zakorwaga, ize zari mu ziza imbere.

Avuga ko icyo gihe atashakaga ko umuziki we ushyirwa mu bwoko bumwe kuko yawubonaga nk’uvanze ibintu byinshi bitandukanye.

Ati “Sinumvaga impamvu abantu bashakaga gushyira umuziki wanjye mu gasanduku kamwe. Iyo ushyize ibintu byose muri Afrobeats, ni nko kugereranya Socrates na Kendrick Lamar kuko bombi bavuze ibintu bibiri bisa, bityo bose bagahita babarirwa mu baraperi.”

Avuga ko icyo gihe yari mu bihe bikomeye mu mitekerereze. Ati “Sinari umuntu unezerewe. Ariko uko byavuzwe n’uko byakiriwe, byatumye menya akamaro ko kuvuga uko wiyumva.”

Burna Boy yemeza ko ubu asigaye yumva neza impamvu abantu bitirira umuziki we izina rya Afrobeats, kandi yasabye imbabazi ku mpagarara ibyo yavuze byateje.

Ati “Nahise menya impamvu abantu bita umuziki wanjye Afrobeats. Narabimenye rwose, kandi nsaba imbabazi ku rujijo ibyo byateje.”

Burna Boy aheruka gushyira hanze album ya munani yise “No Sign of Weakness”. Uyu muhanzi ufite abasaga miliyoni 24 bamukurikirana buri kwezi kuri Spotify, yavuze ko gukorera abantu ibitaramo ari cyo kintu akunda cyane.

Ubu Burna Boy ari mu rugendo rw’ibitaramo hirya no hino i Burayi no muri Amerika, ruzarangira ku mpera z’uyu mwaka.