EUGENE OFFICIAL

Bobi Wine yiyemeje kuzajya aha abana igikoma n’amagi ku mashuli natsinda Museveni
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Bobi Wine yiyemeje kuzajya aha abana igikoma n’amagi ku mashuli natsinda Museveni

Oct 16, 2025

Robert Kyagulanyi ‘Bobi Wine’ uzahatana na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, yatangaje ko natorwa azashyiraho gahunda yo gutanga igikoma n’amagi by’ubuntu ku banyeshuri biga mu mashuri abanza, muri iki gihugu.

Iyi migabo n’imigambi Bobi Wine yayigarutseho ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Kibuku.

Yavuze ko buri munyeshuri wiga mu mashuri abanza buri munsi azajya ahabwa igikombe cy’igikoma n’igi.

Ati “Abana bazajya bafata igikombe cy’igikoma n’igi nka kimwe mu bikubiye muri gahunda yo kuzamura imitsindire.”

Uyu mugabo kandi yijeje kuzamura imishara y’abarimu.

Bobi Wine wamenyekanye cyane mu muziki ni umwe mu banyepolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda. Biteganyijwe ko azahatana na Museveni mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Mutarama 2026.