Bob Wine nta cyaha afite akwiye kugaruka iwe/Min Chris Baryomunsi
Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri Uganda, Chris Baryomunsi, yamaganye igitero cya gisirikare ku rugo rwa Bobi Wine, abwira ibiro ntaramakuru Reuters ko Bobi Wine nta cyaha na kimwe yakoze kandi ko afite uburenganzira bwo gusubira iwe.
Bobi Wine yari amaze igihe kirekire avuga ko ari mu bwihisho kubera ko igisirikare cya Uganda cyahawe itegeko ryo kumuhiga aho yavugaga ko bafashe bugwe umuryango we.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba yakunze kujya anyuza ubutumwa kuri X avuga ko ashaka gufata Bobi Wine bitamugora kuko bazi aho yihishe.
Amakuru dukesha ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda avuga ko ashobora kuba yarahungiye mu ghugu kimwe mu bigize Eac.
