Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) iratangaza ko igiye gutangiza gahunda yo guhugura urubyiruko ku buryo bwimbitse bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari, by’umwihariko binyuze kuri telefoni ngendanwa, hagamijwe kongera ubushobozi bwo kwiteza imbere.
Ibi byatangajwe na Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, ubwo hasozwaga ibikorwa byo gukangurira abagore kwifashisha ikoranabuhanga mu rwego rwo kugera kuri serivisi z’imari, gahunda yamaze amezi arindwi mu turere tune: Nyamasheke, Rulindo, Nyaruguru na Ngoma.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare (NISR), bwerekanye ko 8% by’abatuye Akarere ka Ngoma batarasobanukirwa n’akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga mu bijyanye na serivisi z’imari, cyane cyane abagore. Kandi byagaragaye ko ingo zifite smartphone muri aka karere zingana na 25,1% gusa.
Mu gukemura icyo kibazo, BNR ku bufatanye n’abatanga serivisi za Mobile Money, batangije gahunda yo guhugura abagore ku ikoreshwa ry’iryo koranabuhanga mu bijyanye n’imari.
Claudine Kayitaramirwa, umwe mu bahawe ayo mahugurwa, yavuze ko byamufashije gutekereza ku buryo abika amafaranga mu buryo butekanye. Ati: “Naramenye ko amafaranga nayabika kuri telefoni aho kuyatwara mu ntoki nk’uko byari bisanzwe, bikanyobera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nathalie Niyonagira, yasabye abagore gukoresha uburyo bw’amatsinda yo kwizigamira kugira ngo banashobore kubona telefoni zifashishwa muri izo serivisi. Ati: “Ni ngombwa guhindura imyumvire. Telefoni si iy’umugabo gusa, n’umugore agomba kuyigira kugira ngo abashe kugera kuri serivisi z’imari.”
Guverineri Soraya Hakuziyaremye yavuze ko n’ubwo iyi gahunda yarangiye mu Turere yatangirijwemo, BNR izakomeza kuyagura igere no ku rubyiruko. Yagize ati: “Hari icyifuzo cy’uko n’urubyiruko rwahabwa amahirwe yo guhugurwa, kuko bigaragara ko hari bamwe mu rubyiruko batagerwaho na serivisi z’imari uko bikwiye.”
Mu gihe cy’amezi arindwi, abagera ku bihumbi 36 ni bo bahawe ayo mahugurwa mu turere tune twatoranyijwe, aho Ngoma ari rwo rwegukanye umwanya wa mbere mu guhugura benshi, bageze ku bihumbi 16 by’abagore.


