Menya amateka ya Fred Gisa Rwigema
Fred Gisa Rwigema yavutse ku itariki 10 Mata 1957, avukira ahahoze ari muri perefegitura ya Gitarama mu Majyepfo y’u Rwanda, ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga. Mu 1960, we n’ababyeyi be bahungiye muri Uganda bajya mu nkambi ya Nshungerezi,
Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya MWC2025 uburyo u Rwanda rukataje mu kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe nta gikozwe mu kuziba ibyuho biri muri Afurika ku bijyanye no guhuza abantu no kwimakaza ikoranabuhanga, hazakomeza kubaho ubusumbane hagati y’uyu mugabane n’ibindi bice by’Isi. Yabigarutseho kuri uyu wa 21 Ukwakira 2025 ubwo yatangizaga Inama mpuzamahanga
Theo Bosebabireba yahawe Miliyoni 1 Frw yo kwifashisha mu burwayi bw’umugore we
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yahawe Miliyoni 1 Frw n’Itorero riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo mu rwego rwo kumufasha mu burwayi bw’umugore. Uramutse ukurikira ibitangazamakuru bitandukanye ntabwo wabura kuba uzi ko Theo Bosebabireba afite ikibazo kimukomereye aho umugore we Mushimyimana Marie
Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga yatawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu, rwafashe Bucyanayandi Emmanuel wiyita umuvugamutumwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga atera abantu ubwoba yitwaje ubuhanuzi akabasaba gutanga amafaranga. Itabwa muri yombi rye, ryamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025,
Afurika y’Epfo:Ntabwo dukeneye kuyoborwa n’umukire/Motsepe
Perezida w’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), Patrice Motsepe, yamaganye ibyari biherutswe gutangazwa ko ashaka guhatanira kuyobora Afurika y’Epfo, avuga ko icyo gihugu kidakeneye kuyoborwa n’umukire. Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka hari amakuru yavuze ko uwo muherwe, afite gahunda yo gusimbura
Pretoria:Ramaphosa yabwiye Tshisekedi ko ashobora guhirikwa k’ubutegetsi na Kabila
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yinjiye mu biganiro byo guhosha umwuka mubi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Joseph Kabila wayoboye iki gihugu. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Sunday Times, Ramaphosa yabwiye Perezida Félix Tshisekedi ko gushyira
Tanzania:Utavugarumwe n’ubutegetsi wari wagiye muri Kenya yafunzwe
Abanya-Kenya bakomeje kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwinjira muri Tanzania ari ikivunge bakabohoza Umuyobozi wungrije w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, wari wangiwe kwinjira muri Kenya. Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania ryari ryatangaje ku wa Gatandatu ko Umuyobozi wungirije waryo,
Umuraperi French Montana yireguye ku cyaha ashinjwa cyo kwiba isaha ya Miliyoni $1
Umuraperi French Montana yahakanye iby’uko yaba yaribye isaha ifite agaciro ka Miliyoni $1 [1,455,600,000 Frw], nyuma y’uko abagabo babiri bo mu Busuwisi bamureze mu rukiko.Abo bagabo, Justo Obiang na Samir Gato, bavuga ko bahuye na French Montana mu 2015 ubwo yari mu gitaramo
Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Faye wa Sénégal
Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, mu muhango wabereye muri Village Urugwiro mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Faye yageze mu Rwanda ku wa Gatanu nabwo yakirwa na Kagame ku
Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa RALGA
Valens Uwineza yagizwe Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza Inzego z’Ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA) asimbuye Dominique Habimana uherutse kugirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.Yemejwe mu Nama y’Inteko Rusange idasanzwe yateranye kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Ukwakira 2025, hifashishijwe ikoranabuhanga. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique