APR yamaze kwibikaho abakinnyi 4 b’ikipe ikomeye mu Rwanda
Ikipe ya APR Handball Club, ihagarariye Ingabo z’Igihugu, ikomeje urugamba rwo kongera imbaraga mu ikipe, aho imaze gusinyisha abakinnyi bane b’abanyempano bakiniye Police HC.
Abo bakinnyi barimo Nshimiyimana Alexis, Umuhire Yves, Rwamanywa Viateur ndetse n’umuzamu Uwimana Jackson, bose bamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri. Aba bakinnyi bose ni inkingi za mwamba mu mukino wa Handball mu Rwanda, cyane cyane Nshimiyimana Alexis wakiniye Police HC guhera mu 2018.
Iri soko rishya rya APR HC rije mu gihe iyi kipe iri mu rugamba rwo kongera gusubiza icyubahiro izina ryayo mu mukino wa Handball, nyuma y’igihe kinini Police HC iyirusha cyane haba mu mikino ya shampiyona no mu y’amarushanwa.
Nubwo basinyiye APR HC, amakuru yizewe avuga ko aba bakinnyi batazakina umukino wa gatatu wa kamarampaka ugiye guhuza APR HC na Police HC, umukino uzagaragaza ugomba kwegukana igikombe cya Shampiyona y’umwaka wa 2025. Police HC ni yo isabwa gutsinda uwo mukino kugira ngo yisubize igikombe.
Iyi mpinduka ni imwe mu zigaragaza uko APR HC iri gushaka gutegura neza umwaka utaha w’imikino, ndetse no kwihimura ku bahanganye bayo bamaze iminsi bayitsikamira.


