EUGENE OFFICIAL

António Guterres yashimagije amasezerano ya RDC n’u Rwanda
AMAKURU

António Guterres yashimagije amasezerano ya RDC n’u Rwanda

Jun 30, 2025

António Guterres, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, yishimiye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda ku buhuza bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Binyuze mw’itangazo umuyobozi w’umuryango w’abibumbye yasanze aya masezerano ari intambwe y’ingenzi iganisha ku kugarura ituze n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

Antonio Guterres, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yagize ati:”Nishimiye isinywa kuruyu wa 27 Kamena i Washington, DC ry’amasezerano y’amahoro hagati ya guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Repubulika y’u Rwanda, babifashijwemo na Amerika. Aya masezerano ni intambwe y’ingenzi iganisha ku kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu karere k’ibiyaga bigari. Ndashimira Amerika n’ubuyobozi bwayo mu gukora iki gikorwa, ku bufatanye na Leta ya Qatar n’umuhuza w’Afurika yunze ubumwe, Nyakubahwa Faure Gnassingbé wa Togo. Nishimiye umusanzu w’abahuza batanu bashyizweho n’umuryango w’afurika y’iburasirazuba n’umuryango w’iterambere ry’Afurika y’amajyepfo SADC’’.

Muri iyo nyandiko kandi, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yasabye impande zombie kubahiriza byimazeyo ibyo biyemeje mu masezerano y’amahoro kandi hakurikijwe umwanzuro wa 2773 (2025) cy’akanama k’umuryango w’abibumbyegashinzwe amahoro, harimo guhagarika imirwano n’izindi ngamba zose zumvikanyweho.

“Umuryango w’abibumbye binyuze mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bushinzwe amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ukomeje kwiyemeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryaya masezerano, ku bufatanye bwa hafi n’umuryango w’ubumwe bw’afurika, abafatanyabikorwa bo mu karere ndetse n’amahanga.”

Aya masezerano yashyizweho umukono naba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi mu muhango wabereye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, imbere y’umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, ateganya inshingano za politiki n’umutekano. Biteganijwe kandi ko inama izabera hagati ya Perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagamemu kwezi ka Nyakanga.

Iyi nyandiko iteganya gushyira iherezo kw’itangwa ry’inkunga ku mitwe yitwaje intwaro nka FDLR na M23, gutahuka kw’impunzi, ndetse no gushyiraho uburyo bwo gukuranira hamwe no guhuza ubukungu mu karere.