EUGENE OFFICIAL

Amerika yatangaje ko igiye kwambura visa, Perezida wa Colombia Gustavo Petro
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Amerika yatangaje ko igiye kwambura visa, Perezida wa Colombia Gustavo Petro

Sep 28, 2025

Amerika yatangaje ko igiye kwambura visa, Perezida wa Colombia, Gustavo Petro nyuma y’imyitwarire idakwitse ndetse iteza ibyago yo gutiza umurindi abigaragambya mu Mujyi wa New York.

Gustavo Petro yabonywe hanze y’Icyicaro Gikuru cya Loni i New York akoresha indangururamajwi ari kuganiriza abantu bashyigikiye Palestine bigaragambyaga ku wa 27 Nzeri 2025. Bigaragambije nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu agejeje ijambo ku Nteko Rusange ya Loni ya 80.

Abigaragambya basabaga ko intambara ihuza Israel na Hamas yahagarara bakagaragaza ko Benjamin Netanyahu yagize uruhare mu byaha by’intambara.

Gustavo Petro yagize ati “Ntimwubahe Trump, mwuhahe ikiremwamuntu. Nk’umukirisitu nunamiye ibihumbi by’Abasirikare baguye mu ntambara zo mu Burayi barwanya Hitler. Abo ni ba sekuru b’abasirikare b’ubu. Ingabo za Amerika zigomba kubafatiraho urugero.”

Uyu muyobozi kandi yatanze imbwirwaruhame itomoye mu Nteko Rusange ya Loni maze ashize amanga anenga politiki mpuzamahanga ya Amerika ndetse asaba ko Donald Trump yakurikiranwa mu nkiko.

Mu Nteko Rusange ya Loni kandi Gustavo Petro, yagaye bikomeye abo mu burengerazuba bw’Isi, ashinja Amerika guteza imbere ubusumbane, ndetse agaragaza ko ibiri kubera muri Gaza ari jenoside.

Ati “Trump yemeye ko abana, abagore n’abakuze muri Gaza baraswa hifashishijwe missile. Byatumye agira uruhare muri Jenoside.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yanyujije kuri X ubutumwa bugira buti “Tugiye kwambura viza Petro, kubera ibikorwa bye biteje ibyago kandi bigamije ubushotoranyi. Yagiye ku mihanda ya New York ashishikariza abasirikare ba Amerika kutubahiriza amategeko no kwijandika mu bugizi bwa nabi.”