EUGENE OFFICIAL

Amerika yaburiye abaturage bayo ku ngendo bakorera mu turere twa Rusizi na Rubavu
AMAKURU POLITIKE UMUTEKANO

Amerika yaburiye abaturage bayo ku ngendo bakorera mu turere twa Rusizi na Rubavu

Jul 22, 2025

Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zasabye abaturage bazo kwirinda gukorera ingendo mu turere tw’u Rwanda duhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,kubera ko hari ibyago by’uko imirwano ishobora kwaduka hafi yatwo.

Mu itangazo riburira ryasowe kuwa 16Nyakanga 2025 ryiswe Travel Advisor Leta Zunze Ubumwe Za Amerika zagaragaje ko zashyize akarere ka Rubavu na Rusizi mu rwego rwa Kane.

Uru rwego nirwo rwa nyuma kandi rwo hejuru Washington ikoresha ku bijyanye n’ingendo z’abaturage bayo mu mahanga.

USA ivuga ko kuba Rusizi na Rubavu biherereye ku birometero bibarirwa mu icumi uvuye muri RDC bivuze ko amakimbirane ashobora kwaduka muri iki gihugu  ashobora kugira ingaruka kuri utu turere twombi,ikindi kandi kuba turi hafi yahamaze iminsi imirwano nabyo yaba impamvu yatuma USA iburira abaturage bayo,kandi yaba leta ndetse n’imitwe myinshi yitwaje intwaro bikorana bimaze igihe byitegura urugamba rwo guhangana na m23 ndetse n’uyu mutwe nawo ukaba udahwema kwitegura guhangana niyi leta yabo.

Iki gihugu kandi cyasabye abaturage bacyo kwirinda gukorera ingendo mu duce twegereye umupaka n’igihugu cy’u Burundi.

Mubyo Amerika yasabye abakozi ba guverinoma yayo bakorera mu Rwanda ,harimo kujya mu karere ka Rubavu n’aka Rusizi aruko bafite uruhushya rwihariye.

Yasabye abifuza gusura Parike y’igihugu y’Ibirunga ko bakwiye kubikora bitwaje uruhushya bahawe na RDB.

Usibye USA isabye abaturage bayo kwitwararika mu ngendo zigana muri utu turere mu kwezi gushize Ubwongereza nabwo bwari bwabisabye abaturage babo ndetse n’igihugu cya Canada  nayo yasabye abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo muri turiya turere.