Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Mukantabana Mathilde yagaragaje ko urupfu rwa Rev Jesse Jackson ari igihombo gikomeye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Mukantabana Mathilde, yagaragaje ko urupfu rwa Rev. Jesse Jackson ari igihombo gikomeye kuko yaharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu, by’umwihariko akaba yari inshuti nziza y’u Rwanda.
Urupfu rwa Rev. Jesse Jackson rwamenyekanye ku wa 17 Gashyantare 2026. Ni nyuma y’uko yari amaze imyaka myinshi afite uburwayi bwa ‘Parkinson disease’ ndetse bwaje nyuma kwiyongeraho ubundi buzwi nka ‘supranuclear palsy’ bwangiza imikorere y’ubwonko.
Uyu mugabo wari ufite imyaka 84 ni umwe mu banyepolitike bari bazwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane ko yahataniye kuyobora iki gihugu ubugira kabiri. Yari azwi kandi nk’umuntu waharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu hirya no hino ku Isi. Yabaye inshuti ndetse akorana bya hafi na Rev. Martin Luther King.
Umwe mu bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rwa Jesse Jackson ni Ambasaderi Mukantabana.
Abinyujije ku rubuga nkorambaga rwa X, yavuze ko “ni agahinda gakomeye mu gihe turi mu kiriyo cy’urupfu rwa Rev. Jesse Jackson, umuyobozi waharaniye uburenganzira bwa muntu, aho ukwemera kwe n’umurava we byazanye impinduka mu buzima bwa benshi.”
Yakomeje avuga ko “Yari inshuti nziza y’u Rwanda, umwemeramana ndetse n’indashyikirwa mu guharanira ahazaza ha Afurika harangwa n’agaciro, akaba n’ijwi rikomeye rya diaspora y’Abanyafurika muri rusange.”
“Abanyarwanda bazahora bibuka umusanzu we mu gufatanya natwe mu gutangiza bwa mbere Rwanda Day mu 2011 i Chicago.”
Ubwo yari mu Rwanda mu 2016, Rev. Jesse Jackson, yavuze ko uburyo u Rwanda rwabashije kwivana muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukigaragaza nk’igihugu gifite ubukungu bwihuta, byose bishingira ku mutekano igihugu gifite.
Yavuze kandi ko u Rwanda rufite amahirwe yo kugira umuyobozi ushoboye n’Isi yose yubaha.
Yagize ati “Iyo Perezida Kagame ageze hano muvuza impundu, yakwinjira mu byumba by’Inama by’Umuryango w’ Ubumwe bw’Afurika (AU) abantu bakamuhanga amaso, yagera muri Loni abantu bose bakabangura amatwi bashaka kumva icyo avuga naho muri Amerika ni umuntu wubashywe cyane ndetse n’Isi yose.”
Uretse kuba yari umunyepolitike, Jesse Jackson yabaye na Pasiteri mu Itorero ry’Aba-Baptiste.