Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga yandagaje Ingabo za Congo, FARDC ndetse n’iza MONUSCO ku bijyanye n’imikoranire yazo n’Umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse unagifite imigambi yo kongera kuyikora, agaragaza uburyo Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gutotezwa basabwa kuva mu gihugu cyabo nyamara Umuryango w’Abibumbye ugakomeza kuryumaho.
Ni mu mpaka ndende kuri uuyu wa Mbere ushize, mu nama y’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye yagarutse ku butumwa bwa MONUSCO, hagati y’abahagarariye ibihugu byombi mu Muryango w’Abibumbye, buri ruhande rushinja urundi kubangamira inzira y’ibiganiro by’amahoro bikomeje.
Yagarutse kuri FDLR avuga ko ishyigikiwe na Guverinoma ya Congo, avuga ko ikomoka mu ngabo zishe miliyoni isaga y’Abanyarwanda anagaragaza ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorana na wo mu buryo buziguye
Ati: “ Ni wo mutwe wonyine wakoze jenoside wagumye uko igisirikare cyawo giteye, ahantu hazwi, ukigambiriye gukora jenoside, utarigeze uhungabanywa mu myaka 31 ishize ubu. Nta wundi mutwe n’umwe nzi mu mateka wakoze jenoside, uguma uko igisirikare cyawo giteye, ugumana intwaro zawo, wisuganyije, uterwa inkunga, ukomeza imigambi yawo mu myaka 31 none uyu munsi raporo ivuga ko ufite indiri udahungabanywa..”
Yakomeje avuga ko agiye kuvuga ikintu badashobora gutangira igisubizo ariko abasaba gufata umwanya wo kugitekerezaho. Ati: “ FDLR iri muri FARDC kandi birazwi biri muri raporo zanyu. FDRL ifashwa na Guverinoma ya DRC…biri muri raporo zanyu. MONUSCO ikorana n’Igisirikare cya DRC, ibizi ko FDLR iri mu Gisirikare cya DRC. Icyo MONUSCO ikora, kandi ibi birazwi, ni ukwirinda imitwe na batayo FDLR yoherejwemo,”
Yavuze ko ibi bisobanuye ko hari imikoranire hagati y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye n’Ingabo za guverinoma zifite ingabo z’abajenosideri muri zo, abaza niba ubufatanyacyaha ari cyo niba ubwo atari ubufatanyacyaha.
Muri izi mpaka kandi, u Rwanda rwongeye gushimangira ko rushyigikiye ibiganiro bya Doha ndetse n’amasezerano ya Washington, ariko yibutsa ko byombi kugira ngo bitange umusaruro bisaba ubushake bwa politike ku mpande zose.
Yavuze ko kuva hasinywa amasezerano ya Washington u Rwanda rwakomeje kwitabira inama zakurikiye harimo iyo ku itariki 30 Nyakanga, iyo ku itariki 3 Nzeri ndetse n’iyo ku itariki ya 1 Ukwakira.
Yavuze ko izi nama zose zigamije gutegura ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemeranyijwe mu masezerano ya Washington kandi u Rwanda rukomeje kwiyemeza kuzakurikiza.
Yagize ati “Aya ni amahirwe aza rimwe yo kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kandi Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kagomba kubishyigikira. Turasaba impande zose kubahiriza ibyo zemeye kandi zikinjira mu biganiro mu buryo bwubaka kandi zigaharanira ko ibi biganiro bivamo ingamba zikomeye zizana amahoro, ndetse zigakemura ibibazo bihembera amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC. Ndashaka kongera gushimangira ko u Rwanda rufite ubushake muri ibi biganiro kandi tuzabishyira mu bikorwa.”
Yagaragaje intenge zigaragara muri raporo za Loni agira ati: “ Ndashaka kugaragaza impungenge z’u Rwanda zirimo kutagaragaza ibimenyetso, kugaragaza imitwe yitwaje intwaro mu buryo bubogamye, gukomeza kubaho kandi guteye akaga k’umutwe ushyigikiwe na DRC wa FDLR ndetse n’uruhare rw’ahazaza rwa MONUSCO mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro. Ndashaka kongera gusubiramo ko amasezerano ya Washington yagennye uruhare rwa MONUSCO kandi bisaba ko MONUSCO yemera gukora uruhare rwayo mu buryo bwubaka.
Ambasaderi Martin Ngoga yagaragaje kandi ko yirengagiza imvugo zihembera urwango, ndetse n’ubwicanyi bushingiye ku moko buri mu Burasirazuba bwa RDC. Avuga ko azi ko mu gika cya 79 ivuga ku mvugo zihembera urwango ariko ibivuga bidahagije.
Ati: “ Imvugo zihembera urwango ni ikintu kibi cyane. Nabonye raporo y’Akanama k’Umutekano aho mugendera ku byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga. Ni inde utarabonye imvugo zihembera urwango ku mbuga nkoranyambaga, mu mashuri, mu nsengero, aho urwango rwigishwa abana b’imyaka 10 batigeze babona izo ‘posts’? Ejobundi mu cyumweru gishize, abantu bamwe bari barimo gutotezwa kubera ko bafite amazuru maremare. Abazi amateka y’akarere, bazi icyo bivuze, icyo izuru rirerire bivuze. Bivuze urupfu ku bantu bamwe.”
Yongeyeho ko ibi atari ibintu raporo igomba kuvuga yitambukira, ndetse avuga ko raporo itavuga ku kibazo cy’ikoreshwa ry’abacanshuro mu gihe Umuryango w’Abibumbye ubibuza mu myanzuro igera kuri ibiri ndetse hari n’umwanzuro wa Afurika Yunze Ubumwe ubuza ikoreshwa ry’abacanshuro. Ati “ Ni ryari aka kanama kigeze kavuga ikibazo cy’ikoreshwa ry’abacanshuro?…kuki MONUSCO itabona ibi nk’ikibazo? Kuki bireba u Rwanda? N’uko biri hakurya y’umupaka wacu.”
Ambasaderi Ngoga kandi yakomoje ku gihe ntarengwa cyahawe bamwe mu Banyekongo barimo Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo, muri Uvira, cyo kuba bavuye mu gihugu abaza impamvu kugeza uyu munsi ntacyo Umuryango w’Abibumbye wigeze ubivugaho.