Ambasaderi w’u Butaliyani ari mukaga kubera amagambo yavuzwe kuri Perezida Macron
U Bufaransa bwahamagaje Ambasaderi w’u Butaliyani muri iki guhugu, Emanuela D’Alessandro kugira ngo atange ibisobanuro ku byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Matteo Salvini kuri Perezida Emmanuel Macron.
Macron aherutse gutangaza ko muri Ukraine hakenewe koherezwa ingabo nyinshi zo mu muryango w’ubumwe bw’u Burayi, kugira ngo muri iki gihugu haboneke umutekano ndetse gikomeze guhangama n’u Burusiya.
Ibi ntabwo byashimishije Minisitiri w’intebe wungirije w’u Buraliyani,Salvini kubera ko ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru ku wa 20 Kanama 2025 yasubije Macron ko aho kugira ngo yohereze ingabo z’i Burayi muri iyi ntambara we yakwigirayo.
Ati”Niba koko Macron yifuza abasirikare muri Ukraine,akwiriye kujyayo we ubwe agafata ibikoresho byose birimo imbunda ndetse n’ibindi akajya kurwana ariko icyo namubwira azaba ariyo wenyine kubera ko n’Abafaransa ubwabo ntabwo bazigera bamukurikira.”
Ibi ntabwo byigeze bishimisha u Bufaransa kubera ko ku wa 22 kanama, Ambasaderi w’u Butaliyani mu Bufaransa,Emanuela D’Alessandro yahamagajwe kugira ngo asobanure neza ibyatangajwe na Salvini.
Umwe mu bayobozi bahaye amakuru AFP yavuze ko Ambasaderi yibukijwe ko ibyo Salini yatangaje atari byiza kubera ko byangije umubano hagati y’ibihugu byombi wari usanzwe ari mwiza.
Ati”Ambasaderi yibukijwe ko ibyatangajwe na Salvini byangije icyizere ndetse n’umubano ukomeye usanzwe uri hagati y’ibihugu byombi.”