AMAJYARUGURU: Ishyaka rya DGPR/Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu karere ka Burera.
Inama ndetse n’amahugurwa byitabiriwe n’abahagarariye iby’ibyiciro byose, byabagize iri shyaka mu karere ka Burera bahabwa amahugurwa kubikubiye mubyo iri shyaka ryifuza kugeza kubanyarwanda. Ndetse bibutswa n’intego n’amahame byiri shyaka .

Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda hon. Dr Frank Habineza aganiriza abarwanashyaka, yabibukije ingengabitekerezo yiri shyaka, ko ari ari uguharanira demokarasi mu buryo bw’ubworoherane ndetse anababwira ko iri shyaka igihe cyose riharanira ko ibibazo byakemuka mu buryo bw’ibiganiro.
Intego z’ishyaka.
yagize ati” Twebwe nk’abaharanira demokarasi ,twifuzako igihe cyose twayiharanira mu buryo bw’ubworoherane kandi ikibazo cyose kibayeho kigakemurwa mu buryo bw’ibiganiro.”
Nyuma y’inama n’amahugurwa abarwanashyaka ba DGPR/Green Party batoye abayobozi bahagararira iri shyaka ahatowe ,komite y’Akarere,komite y’Abagore ndetse hatorwa na komite y’Akarere y’urubyiruko.

Umuyobozi wa DGPR/Green Party hon Dr. Frank Habineza yasabye abatowe kuguma mu myanya batorewe no gukorana neza ,kugirango ishyaka rigere ku ntego zaryo nkuko ryabyiyemeje.
Amahugurwa nkaya akaba azakomereza mu karere ka Gicumbi ubundi hakajya habaho kongere y’intara y’Amajyaruguru.
Byariza kwibutsa abarwanashyak ingengabitekerezo y,ishyaka