Afurika Y’Epfo:Minisitiri wa Polisi arashinjwa gukorana n’agatsiko k’abagizi ba nabi
Minisitiri wa Polisi muri Afurika Y’Epfo arashinjwa gukorana n’amatsinda y’abagizi ba nabi no kwivanga mu iperereza rya Polisi ku bwicanyi bufitanye isano n’abanyepolitike n’ibindi byaha byakorewe mu ntara ya KwaZulu-Natal.
Minisitiri Senzo Mchunu yashinjwe ibi bikorwa bishobora kuba bigize ibyaha ,nyuma yuko agaragaye ashaka guha amabwiriza abashinzwe ibikorwa by’iperereza muri Polisi yiki gihugu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Gatandatu ,tariki 6Nyakanga 2025,umuyobozi wa Polisi wo mu ntara ya KwaZulu -Natal mu Majyepfo y’Iburasirazuba bw’icyo gihugu Gen Nhlanhla Mkhwanazi,yemeje iby’aya makuru.
Yavuze ko Senzo yafashijwe n’umucuruzi ukomeye akamuha amafaranga na ruswa kugira ngo ashyigikire ibyo bikorwa bye bibi bya Politike.
Muchnu Senzo yahakanye ibyo ashinjwa abyita ibirego bidafite ishingiro,mu gihe Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko ayo makuru afatwa nk’ikibazo gikomeye cy’umutekeno w’igihugu kandi ari ibyihutirwa bikwiye guhabwa agaciro gakomeye.
BBC dukesha aya makuru yatangaje ko Gen Nhlanhla Mkhwanazi yasobanuye ko ibyo bikorwa byagize uruhare mu iseswa ry’inzego zidasanzwe zari zashyizweho mu 2018,kugira ngo zikore iperereza ku bwicanyi bukorerwa abanyapolitike,cyane cyane mu ntara ya KwaZulu-Natal.
Avuga ko iperereza ry’itsinda ridasanzwe ryari ryashyizweho mu 2018,ryari rimaze kugaragaza imikoranire n’abantu bakomeye barimo abanyapolitike,abayoboyozi ba polisi,n’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ari nayo mpamvu ryasheshwe.
Minisitiri Senzo Mchunu,ubwo yasenyaga iryo tsinda yavuze ko ritari rigifite umumaro mu ntara ya KwaZulu-Natal,nubwo hari imanza nyinshi z’abanyapolitike bishwe zitarakemuka.
Mkhwanazi ashimangira ko Minisitiri Mchunu yakoranye n’umucuruzi ufite amateka akemangwa ndetse ari nawe wamuteraga inkunga mu bikorwa bya Politike.