EUGENE OFFICIAL

AFC/M23yagaragaje uburyo yasuzuguwe na Tshisekedi Felix nyuma yuko bafashe Bunagana
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

AFC/M23yagaragaje uburyo yasuzuguwe na Tshisekedi Felix nyuma yuko bafashe Bunagana

Jan 28, 2026

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko bwigeze kugerageza kwegera Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana, mu rwego rwo gushaka inzira ya politiki yahagarika imirwano, ariko ngo icyo cyifuzo cyateshejwe agaciro.

Nk’uko byatangajwe, Bunagana yafashwe mu mwaka wa 2022, mu gihe uyu mutwe wari umaze igihe uhanganye n’ingabo za Leta ya Kinshasa. Icyo gihe, impande zombi zari zimaze igihe mu biganiro byari bigamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, by’umwihariko icy’impunzi z’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda zari zimaze igihe mu buhungiro.

Dr. Oscar Balinda, Umuvugizi wungirije wa M23, yavuze ko intumwa z’uyu mutwe zari zaragiye i Kinshasa aho zamaze igihe kinini mu biganiro n’inzego za Leta, bagaragaza icyizere cyo kugera ku bwumvikane.

abarwanyi bamwe bari barahungiye mu gihugu cya Uganda bagtangira gutahuka.

Gusa yavuze ko mu gihe bari bagitegereje ko ibyo bemeranyijwe bishyirwa mu bikorwa, ingabo za Leta zagabye ibitero kuri M23, ibintu byahise bisubiza ibintu mu mirwano ikaze.

Nyuma yo kwigarurira Bunagana, M23 ivuga ko yongeye kugerageza kwegera Perezida Tshisekedi imusaba ibiganiro bigamije guhagarika intambara, ariko ngo yasubijwe amagambo agaragaza ko adashyigikiye inzira y’ibiganiro.

Kuva icyo gihe, imirwano yakomeje mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru, aho M23 yagiye yigarurira uduce twinshi, harimo n’umujyi wa Goma umaze igihe ugenzurwa n’uyu mutwe.