Afc/m23 yatangiye ikiriyo cyuwari umuvugizi w’igisirikare cyayo Lt col Willy Ngoma
Ihuriro rya Afc/m23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi Felix ryatangiye icyunamo cy’uwahoze ari umuvugizi w’igisirikare cyiri huriro uherutswe kwicwa na drone za Fardc mu gace ka Rubaya.
Mu butumwa bwanditse n’umunyamabanga mukuru wiri huriro Benjamin Mbonimpa k’urukuta rwe rwa X yagize ati Intwari ntizigera ipfa .Ni abakundwa bacu.Wari Ofisiye w’intwari ndetse n’umunyarugwiro,tuzakomeza kukuzirikana mu mitima yacu.Udusuhurize intwari zacu dukunda n’abavandimwe bacu bari aho.
Mu butumwa bundi bwatambukijwe na Willy Manzi guverineri wungirije w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru nawe yaciye amarenga ko Lt Col Willy Ngoma yatabarutse ndetse n’ubwanditswe n’umuhuzabikorwa wa afc/m23 nawe yabaye nkukomoza k’urupfu rwe gusa muri bose ntawatinyutse kuvuga izina ryuyu musirikare warashwe na Fardc nubwo byigabwe na Wazalendo kuko ubutumwa bwari bwanditswe na Fardc kuri X bwahise busibwa.
Amakuru yiraswa rya Lt Col Willy Ngoma wavugiraga ARC igisirikare cya Afc/m23 yamenyekanye kuwa 24/2/2026 gusa kugera uyu munsi nta tangazo iri huriro rirasora ryemeza urupfu ryuyu musirikare wabo.