EUGENE OFFICIAL

Abayobozi b’igisirikare cy’u Rwanda(RDF) n’icya Uganda (UPDF) bakorera ku mupaka bahuriye Kabale
AMAKURU POLITIKE

Abayobozi b’igisirikare cy’u Rwanda(RDF) n’icya Uganda (UPDF) bakorera ku mupaka bahuriye Kabale

Oct 2, 2025

Inama ya gatandatu y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda ihuza ’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Uganda (UPDF) kuri uyu wa Kabiri yafunguwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kabale, muri Uganda; kugirango baganire kandi bakemure ibibazo by’umutekano byambukiranya imipaka.

Iyi nama kandi yitabiriwe na ba Defence Attachés muri ambasade z’u Rwanda na Uganda.

Mbere y’inama, izo ntumwa zombi zasuye kandi ibiro by’Akarere ka Kabale, aho abayobozi b’inzego z’ibanze babasobanuriye ibyagezweho,
n’iterambere ry’akarere.

Abayobozi b’inzego z’ibanze za Kabale bagaragaje ko bishimiye inama kandi bashimira ibihugu byombi ku buyobozi bwiza.

Mu ijambo rye ritangiza iyi nama, Maj Gen Paul Muhanguzi, Umuyobozi wa Division ya 2 ya UPDF, yahaye ikaze intumwa za RDF anashimangira akamaro k’ubufatanye hagati ya RDF na UPDF mu kwimakaza amahoro n’ituze.

Yakomeje ashimangira ko iyi nama yatanze urubuga aho abayobozi b’ingabo bashobora kubwizanya ukuri, bagakemura ibibazo bafatanyije kandi bakemeranya ku bisubizo bihuriweho.

Yakomeje ashimangira ko ari ngombwa gushingira ku rufatiro rukomeye rumaze gushingwa, harimo n’imyitozo ihuriweho iteza imbere imikoranire y’ingabo na gahunda z’amahugurwa ahuriweho mu kubaka Igisirikare cy’umwuga.

 

Mu izina ry’ubuyobozi bwa RDF, Brig Gen Justus Majyambere, Umuyobozi wa division ya 5 ya RDF akaba ari nawe uyoboye intumwa za RDF, yagaragaje akamaro ko k’imihigo ihuriweho, ibiganiro byeruye, ubufatanye, ndetse n’ubufatanye burambye.
Yavuze ko iyi mikoranire isanzwe igaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ukuze ndetse ikanagaragaza n’ubushake bw’ingabo z’ibihugu byombi mu kubungabunga amahoro n’ituze ku mupaka bihuriyeho.

Brig. Gen. Majyambere yagize ati: “RDF na UPDF byagize uruhare mu mateka no guhindura ibintu mu bihugu byacu.

Turakomeza kuba umusingi w’amahoro, umutekano, n’iterambere ry’igihugu byacu.

Ingabo zacu zagize uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho by’ibihugu byacu, ndetse n’uruhare mukubaka amahoro mu karere ndetse n’amahanga.

Turashimira Abayobozi bakuru b’ingabo zombi ba RDF na UPDF ku nkunga bakomeje gutera Igisirikare no kucyubaka mu buvandimwe bigamije gukemura ibibazo byambukiranya imipaka.