EUGENE OFFICIAL

AMAKURU

Abaturage bo muri santere ya Kamanyola, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifuza ko ingabo z’u Burundi zibasobanurira impamvu zabasutseho ibisasu

Jan 17, 2026

Abaturage bo muri santere ya Kamanyola, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bifuza ko ingabo z’u Burundi zibasobanurira impamvu zabasutseho ibisasu mu ntangiriro za Ukuboza 2025 kandi batarazirwanyaga.

Ubuyobozi bw’iyi santere igenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa RDC, buvuga ko kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025, ingabo z’u Burundi zayirashemo ibisasu birenga 150, byica abaturage umunani, hakomereka abandi 55.

Umuturage ukiri muri Kamanyola yatangaje ko kimwe mu bisasu byaturutse mu Burundi cyishe abantu batatu bo mu muryango we n’umwana w’umukodesha inzu, umwana we na we arakomereka.

Ati “Igisasu cyaguye hano, kiraturika, cyica muramukazi wanjye n’abana be babiri n’umwana w’umwe mu badukodesha. Umwana wanjye yakomeretse ukuguru. Twabajyanye mu bitaro arikro abana babiri bari bamaze gupfa. Nyina yapfuye ubwo twahageraga.”

Bigaragara ko igisasu cyishe aba bantu cyaguye ku nzu yabo, gicukura umwobo munini cyane. Abapfuye bari bicaye muri iyi nzu yangiritse bikomeye.

Muri uwo muriro, bamwe mu baturage ba Kamanyola bahunze berekeza mu mujyi wa Bukavu no mu bindi bice bigenzurwa na AFC/M23, abandi bajya mu Rwanda, ariko hari n’abagerageje guhungira mu Burundi ariko basubizwa inyuma.

Umunye-Congo wacumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu Rwanda, yagize ati “Abarundi baratwirukanye, baravuga bati ‘Nimugende, ntitubashaka hano’ nubwo twari twarahungiyeho muri Gashyantare. Twafashe icyemezo kujya kwambuka umugezi rwa Rusizi tunyuze mu bihuru, dufite intego yo kugera ku mupaka w’u Rwanda.”

Yakomeje ati “Ubwo twahageraga, twemerewe kwinjira. Ku bw’amahirwe, nageze ku mupaka, mpasanga abana banjye bane.”

Umuyobozi wa Kamanyola, Hassan Shabani, yatangaje ko umunsi umwe Leta y’u Burundi izasobanurira abatuye muri iyi santere impamvu ingabo zayo zabarasheho ibisasu kandi batarabarwanyaga.

Ati “Ibisasu byaguye hano biturutse mu Burundi. Umunsi umwe bazadusobanurira impamvu bwashatse kwica abahungu n’abakobwa ba Kamanyola.”

Santere ya Kamanyola yafashwe na AFC/M23 muri Gashyantare 2025 nyuma ya Bukavu. Ifite ubuso bwa kilometero kare zirindwi n’abaturage barenga ibihumbi 100.