EUGENE OFFICIAL

Abaturage ba Nyamasheke muri abingenzi muri Green Party kuko mudahwema kudushyigikira/hon Mugisha Alexis
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Abaturage ba Nyamasheke muri abingenzi muri Green Party kuko mudahwema kudushyigikira/hon Mugisha Alexis

Oct 31, 2025

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ryakomeje ibikorwa byo guhugura abarwanashyaka baryo mu karere ka Nyamasheke ,aho banatoye abayobozi bahagararira iri shyaka mu nzego zitandukanye.

Mu gutangiza inama n’amahugurwa yiri shyaka umuyobozi w’intara y’iburengerazuba muri iri shyaka bwana Ntihanuwayo Modeste yashimye abarwanashyaka biri shyaka muri aka karere ,aboneraho no kubakangurira gukomeza guhagararira ishyaka mu byiciro byose by’ubuyobozi bw’igihugu.

 

Yagize ati “ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu ntara y’iburengerazuba turashima uburyo duhagarariwe muri kano karere ka Nyamasheke kandi tunabizeza ko tuzagumya kubaba hafi no gukora uko bishoboka abarwanashyaka bakiyongera kurushaho .”

Komiseri mukuru w’ishyaka    DGPR/Green Party hon Mugisha Alexis  mugutangiza iyi nama n’aya mahugurwa yasobanuriye abarwanashyaka ingengabitekerezo y’aryo harimo demokarasi, kurengera ibidukikije no kubungabunga ibidukikije , ndetse no  kubaka umuco wamahoro.

Mu kiganiro cyatanzwe na hon Alexis Mugisha yagarutse  ku ngamba zishyaka harimo kugabanya gukoresha ifumbire mvaruganda asobanura ko akenshi arizo usanga zitera indwara za hato  na hato ahubwo ko hagakwiye gukoreshwa ifumbire y’imborera bityo mu buryo bwo kugabanya indwara.

Yanaboneyeho  no gushimira kandi byimazeyo abarwanashyaka baturutse m’umirenge  yose y’akarere ka Nyamasheke  avuga ko bagira uruhare mugushyigikira green party bityo ko no kuzamuka m”ubuyobozi bw’igihugu babigizemo uruhare.

Yanaboneyeho no kubamenyesha ko hashize iminsi mike Hon Dr. Frank Habineza arahiriye kuba umwe muba senateri ba  reta y’urwanda.

Abarwanashyaka bo mu karere ka Nyamasheke bashyizeho komite zabahagarariye iri shyaka mu mirenge yose yaka karere uko ari 15 baniyemeza ko bagiye gushyiraho biro muri aka karere.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere ishyaka rya green Party  rifitemo abarwanashyaka benshi .aya mahugurwa arakomereza mu karere ka Rusizi.