EUGENE OFFICIAL

Abanyamulenge bareze leta y’U Burundi mu nkiko
AMAKURU MU MAHANGA UBUTABERA

Abanyamulenge bareze leta y’U Burundi mu nkiko

Feb 14, 2026

Umuryango w’Abanyamulenge batuye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) watanze ikirego mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), usaba kurenganurwa ku byaha bivugwa ko byakozwe n’ingabo z’u Burundi mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ni ikirego cyatanzwe n’Umuryango Action pour le Développement et la Paix endogènes (ADEPAE), sosiyete sivile wo muri RDC uharanira amahoro n’iterambere muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, ufatanyije na Mutualité Shikama, ihuriro rihagarariye Abanyamulenge.

Ingabo z’u Burundi (FNDB) ziri mu Burasirazuba bwa RDC kuva mu Ugushyingo 2022, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Burundi na Guverinoma ya RDC.

Kugeza mu 2025, bivugwa ko abasirikare bagera ku 20 000 bari muri RDC bafatanyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa AFC/M23.

Abanyamulenge bavuga ko mu Minembwe, ingabo z’u Burundi zashyizeho ibihano byo kugota aka gace, zikumira urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu. Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu gihe cy’amezi menshi aka gace kagoswe, abaturage batabashaga kubona ibiribwa, imiti n’ibindi bikenerwa by’ibanze.

Hari amakuru avuga ko bamwe mu bagerageje guhunga bishwe bari ku mipaka, mu gihe abandi babashije guhunga basize imitungo yabo.

Me Nteziryayo Innocent, umwe mu banyamategeko bari gukurikirana iki kirego, yavuze ko Abanyamulenge bagamije kugaragaza uruhare rwa Guverinoma y’u Burundi mu byaha by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu bivugwa ko byakozwe n’izo ngabo, cyane cyane kuva mu Ukwakira 2025.

Yagize ati: “Izi ngabo zakoze ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu. Abagore barahohotewe, abaturage babujijwe kubona imiti, ibiribwa n’ibindi bikenerwa by’ibanze.”

Yakomeje avuga ko hari abashimuswe, abandi bakorerwa ihohoterwa ku mubiri no ku ivangura, ndetse n’imitungo irangizwa, ashimangira ko ibyo bishobora no kuba bigize ibyaha by’intambara.

Ku wa 10 Ukuboza, ibintu byahindutse ubwo umutwe wa AFC/M23 wafataga umujyi wa Uvira, ugasubiza inyuma ihuriro ry’ingabo zirimo iz’u Burundi, FARDC, FDLR, abacanshuro, Wazalendo n’indi mitwe yitwara gisirikare.

Ni mu gihe ku itariki ya 17 Ukuboza, AFC/M23 imaze kuva muri Uvira, izo ngabo zongeye kuhagaruka, aho bivugwa ko hakomeje gukorwa ihohoterwa.

Iki kirego cyatanzwe mu Ukwakira, hubahirijwe amategeko ya EACJ ateganya ko ikirego kigomba gutangwa mu minsi 60 uhereye igihe ibyaha bivugwa byabereye. Kivuga ku byaha byatangiye ku wa 17 Ukwakira umwaka ushize.

Tariki ya 2 Gashyantare, Guverinoma y’u Burundi yatanze ibisobanuro mu rukiko ibinyujije ku Muvunyi Mukuru wa Leta, ihakana ibyo birego.

Me Nteziryayo yavuze ko bari gutegura ibisobanuro birambuye biherekejwe n’ibimenyetso, hanyuma urukiko rukazatumiza impande zombi gukomeza urubanza hakurikijwe amategeko ya EACJ.

Yagize ati:“Dufite ibimenyetso n’ubuhamya buhagije. Twizeye ko ubutabera buzatangwa keretse iyo ikibazo cyahinduka icya politiki.”

Yongeyeho ko ibyaha bijyanye n’ubwicanyi bishobora kugezwa no mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kuko EACJ yibanda cyane ku manza zirebana no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Yasobanuye ko bahisemo kurega muri EACJ kuko yemera ko umuntu ku giti cye cyangwa umuryango ushobora kurega Leta.

Hagati aho, hari n’izindi manza ziri gutegurwa zirega Guverinoma ya RDC n’u Burundi. Zimwe zirebana n’ihohoterwa rikorerwa Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC, izindi zikaba zishingiye ku mvugo z’urwango no gushishikariza rubanda urugomo.

Hari urubanza ruregwamo uwahoze ari umuvugizi w’ingabo za RDC, Maj Gen Sylvain Ekenge, ku mvugo yavugiye kuri televiziyo ya leta (RTNC) ku wa 27 Ukuboza 2026, aho yashinjwe kuvuga amagambo y’ivangura agamije kutanya abagore b’Abatutsi n’imiryango yabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *