Abafana ba Rayon Sports biteguye kubyinana na Diamond Platnumz mu birori by’ikipe yabo
Mu minsi ishize, hari amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, avuga ko Diamond Platnumz yaba ategerejwe mu birori byateguwe na Rayon Sports. Ariko kugeza ubu, nta biganiro bifatika birabaho hagati y’uyu muhanzi n’ubuyobozi bw’iyi kipe y’i Nyanza.
Amakuru aturuka mu bantu ba hafi b’itegurwa ry’uyu mukino, agaragaza ko ubwo Rayon Sports yaganiraga na Yanga SC yo muri Tanzania – biteganyijwe ko izasura Kigali – yasabye iyi kipe y’abaturanyi kugira uruhare mu gushaka uburyo Diamond yakwitabira ibirori, by’umwihariko hibandwa ku kuba ari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri aka karere. Gusa kugeza ubu nta gisubizo gifatika kiraboneka kuri ubwo busabe.
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports n’abakurikirana umupira bavuga ko Diamond ashobora kuza bitewe n’uko hari amafaranga yigeze ahabwa n’umuterankunga wa Rayon Sports, SKOL, ubwo yari yateganyijwe mu gitaramo cya “One People Concert” cyagombaga kubera muri BK Arena mu 2022, ariko bikarangira atitabiriye.
Abo bafana bemeza ko iyo nkunga SKOL yigeze gutanga ishobora kuzashingirwaho mu biganiro bishya, kugira ngo uyu muhanzi agaragare i Kigali. Icyakora, ibyo byose biracyari mu rujijo.
Mu gihe ibi byose bigikemangwa, ikipe ya Yanga SC iherutse gutangaza ko izakina umukino wa gicuti na Rayon Sports ku wa 15 Kamena 2025. Nyamara, ku ruhande rwa Rayon Sports, ntibiremezwa ko uwo mukino uzaba koko. Irambona Eric, ushinzwe imiyoborere y’umupira w’amaguru muri Rayon Sports, yavuze ko bitarafata isura yemewe.
Rayon Sports ivuga ko izategura Umunsi w’Igikundiro hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na 9 Kanama 2025, umunsi usanzwe utumirwaho amakipe akomeye yo hanze. Aha ni ho byitezwe ko ikipe ikomeye ku mugabane wa Afurika izatumirwa, ariko nta mazina yigeze atangazwa.
Kuba Yanga SC yarahamije ko itazongera gukina na Simba SC, mukeba wayo, mu mukino wari wasubitswe mu kwezi kwa Werurwe 2025, bishimangira ko igiye gushyira imbaraga mu yindi mikino yo hanze, harimo n’uwo bivugwa ko yaba ifitanye na Rayon Sports.
No Comment! Be the first one.