Abafana ba APR FC bagaragaje agahinda gakomeye, nyuma yo gusoza irushanwa yateguye ryiswe Inkera y’Abahizi itatsinze umukino n’umwe, igikombe kikegukana na Police FC.
IkipeĀ y’Ingabo yatsinzwe imikino yose yakinnye muri iri rushanwa,aho usoza yatsinzwe na Azam FC yo muri Tanzania ibitego 2-0.
Bamwe mu bafana batangaje ko batengushywe n’umunyezamu ndeste batangiye gushindikanye ku mutoza Taleb Abderrahim.
Umwe yagize ati” Ishimwe Pierre aratubabaje.Igitego cya kabiri gisa n’icyo kuri Police FC, Wagira ngo yariraye, akwiye kwisubiraho.”
Undi ati”Ni bintu bibabaje cyane abafana ba APR FC tutari kumva. Umutoza twabonye ari ikibazo ntabwo imisimburize ye ari myiza. Ikipe ni nzima ahubwo ikibazo nakibonye ku mutoza kuko Ikipe ipanze nabi. Niba uyu mutoza atari umuswa,hari icyo ari kuduhisha.”
Aba bafana kandi bagaragaje ko batewe impugenge nuko ikipe izitwara mu marushanwa ataha arimo na CECAFA kagame Cup.
Ati”Twavugaga ko umutoza hari icyo aduhisha ariko se yabikora mu mikino yose? Ikindi nabonye Sekiganda agenda gake cyane akagenza umukino gahoro.Turasaba ko bajya ku isoko bakagura umunyezamu kuko niba ari ibi izajyana mu marushanwa ntacyo tuyizeyeho.”
Nyuma y’iri rushanwa, Ikipe y’Ingabo izitabira CECAFA Kagame CUP 2025 iteganyijwe tariki 2-15 Nzeri 2025 i Dares Salaam muri Tanzania.
Ni mu gihe tariki ya 28 Nzeri izakira Pyramids FCĀ mu ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League.