Hashize iminsi havugwa ibiganiro hagati ya Lotfi n’ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Robertinho. Amakuru yizewe avuga ko impande zombi zasinye amasezerano y’umwaka umwe, nubwo ibisobanuro birambuye bitashyizwe ahagaragara.
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yavuze ko bashyize imbere icyerekezo gishya kigamije kongera guhesha ishema ikipe. Yagize ati: “Intego ni ugutanga ishusho nshya ya Rayon Sports itsinda, yitwara neza kandi ihatana no mu marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga.”
Yongeraho ko Rayon Day, umunsi ngarukamwaka wa Rayon Sports, uteganyijwe hagati ya tariki ya 26 Nyakanga na 9 Kanama 2025, aho hitezwe ikipe y’amateka muri Afurika izaba yatumiwe.
Nyuma yo kurangiza shampiyona itari yagenze neza, aho yatsinzwe na Bugesera FC ndetse ikananganya na Vision FC, iyi kipe ifite intego yo kongera kwiyubaka. Umutoza mushya n’ubuyobozi bafite inshingano zo kugumana abakinnyi b’ingenzi barangije amasezerano, barimo Muhire Kevin, Iraguha Hadji, na Biramahire Abeddy, mu rwego rwo kubaka ikipe ifite ubushobozi bwo kwegukana ibikombe.

No Comment! Be the first one.