EUGENE OFFICIAL

AMAJYARUGURU: Ishyaka rya DGPR/Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu karere ka Burera.
POLITIKE

AMAJYARUGURU: Ishyaka rya DGPR/Green Party ryahuguye abarwanashyaka baryo mu karere ka Burera.

May 30, 2025

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (democratic Green Party of Rwanda) ryakoze inama ndetse n’amahugurwa mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Burera aho batoye n’inzego zuzuza izari zisanzweho.

Inama ndetse n’amahugurwa byitabiriwe n’abahagarariye iby’ibyiciro byose, byabagize iri shyaka mu karere ka Burera bahabwa amahugurwa kubikubiye mubyo iri shyaka ryifuza kugeza kubanyarwanda. Ndetse bibutswa n’intego n’amahame byiri shyaka .

Hon.Dr.Frank Habineza ubwo yarageze ahabera amahugurwa.

Perezida w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda hon. Dr Frank Habineza aganiriza abarwanashyaka, yabibukije ingengabitekerezo yiri shyaka, ko ari ari uguharanira demokarasi mu buryo bw’ubworoherane ndetse anababwira ko iri shyaka igihe cyose riharanira ko ibibazo byakemuka mu buryo bw’ibiganiro.

Intego z’ishyaka.

yagize ati” Twebwe nk’abaharanira demokarasi ,twifuzako igihe cyose twayiharanira mu buryo bw’ubworoherane kandi ikibazo cyose kibayeho kigakemurwa mu buryo bw’ibiganiro.”

Nyuma y’inama n’amahugurwa abarwanashyaka ba DGPR/Green Party batoye abayobozi bahagararira iri shyaka ahatowe ,komite y’Akarere,komite y’Abagore ndetse hatorwa na komite y’Akarere y’urubyiruko.

Abitabiriye amahugurwa.

Umuyobozi wa DGPR/Green Party hon Dr. Frank Habineza yasabye abatowe kuguma mu myanya batorewe no gukorana neza ,kugirango ishyaka rigere ku ntego zaryo nkuko ryabyiyemeje.

Amahugurwa nkaya akaba azakomereza mu karere ka  Gicumbi ubundi hakajya habaho kongere y’intara y’Amajyaruguru.

1 Comment

  • Byariza kwibutsa abarwanashyak ingengabitekerezo y,ishyaka

Comments are closed.