RDC/GOMA:AFC/M23 yatangaje ko abantu 874 bapfuye igihe bafata umujyi wa Goma.
Ni amakuru akubiye muri raporo yamuritswe kuri uyu wa 30 Gicurasi,ubwo AFC)m23 ryanyomozaga Leta ya RDC yemezaga ko i Goma hapfuye abagera ku 3000.
Mu nama n’itangazamakuru Umuhuzabikorwa wungirije wa AFC m23 Bertrand Bisimwa yanatangaje ko umunsi bageze k’ubutegetsi muri RDC Perezida Felix Tshisekedi azagezwa mu nkiko akabazwa ibyaha yakoze ,harimo ibyo gushyira urubyiruko rwo m’, m’uburasirazuba bwa RDC mu gisirikare rudafite imyitozo ngo rujye kurwanya ingabo za m23 za ARC,Kandi ngo akanabaha amajiri ya purasitike yo kwikingira amasasu kugira ngo bajye gupfa gusa Kandi ntacyo barwanira kuko barwana n’ingabo ziharanira impinduramatwara.
Ihuriro AFC/m23 ryashyizeho komisiyo igizwe n’abanyekongo 40 baturutse impande nyinshi zitandukanye ngo bakore ubushakashatsi n’iperereza kubyo iryo huriro ryashinjwe ryo kwica abasivile ndetse no guhohotera abaturage bo mu mujyi wa Goma iyi komisiyo ikabaigizwe n’abanyamategeko ndetse n’abandi bahanga mubifitanye isano n’inshingano bari bahawe gukora.
No Comment! Be the first one.