RDC:Perezida Joseph Kabila Kabange yageze mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kubarizwa mu Mujyi wa Goma wamaze kwigarurirwa n’ihuriro rya AFC/M23 nk’uko byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nangaa.
Mu butumwa Corneille Nangaa yashyize ku rubuga rwa X, yavuze ko ihuriro rya AFC/M23 rihaye ikaze Joseph Kabila mu Mujyi wa Goma w’Igihugu cye cya DRC ndetse ko yagize amahitamo meza yo gutaha aho gukomeza kuba mu buhungiro.
Umuvugizi wa m23 nawe yatangaje ko bwana Joseph Kabila wahoze ategeka RDC ubu yageze i Goma mu gice izi nyeshyamba zigenzura.
Kuwa Gatanu mu jambo rye bwana Kabila yari yateguje ko agiye kujya Goma muri iri jambo, Kabila yavuze ko bitangaje kuba Leta yavuye ku izima, ikajya mu biganiro na AFC/M23 muri Qatar kuva muri Werurwe 2025, ibuza Abanye-Congo kuganira na bagenzi babo.
Yagize ati “Nakwibutsa ko Leta ya Kinshasa yemeye kera kabaye kwicarana na AFC/M23 mu byumweru byinshi bishize i Doha, nubwo mu buryo budasanzwe, ikomeza kugaragaza ko ari icyaha kuba abandi Banye-Congo bavugana.”
Mbere y’uko Kabila agera i Goma, yasabye Leta ya RDC guhagarika akababaro ikomeje guteza abaturage bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, igafungura banki yafunze kuva muri Mutarama.
Perezida Joseph Kabila Kabange yaje mu mujyi wa Goma nyuma yuko inteko shingamategeko ya RDC umutwe wa Sena bamukuyeho ubudahangarwa ngo ubushinjacyaha bwa gisirikare butangire kumukurikirana ku byaha bifitanye isano no gukorana n’ihuriro rya AFC ribarizwamo n’umutwe wa M23.
No Comment! Be the first one.