Burundi-RDC:Perezida Evarisite Ndayishimiye yasuye Perezida Felix Tshisekedi Tchilombo.
Abakuru b’Ibihugu byombi Bagiranye ibiganiro bigamije gutegura Inama y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba yiga ku mutekano wa RDC n’uw’Akarere muri rusange.
Ni inama izateranira i Kampala muri Uganda tariki 28 Gicurasi 2025. Icyakora, ibyo Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriyeho ntibyigeze bitangazwa.
Ibi bihugu bimaze igihe bifitanye ubucuti n’ubufatanye mu kurwanya umutwe wa AFC/M23 n’ubwo wabarushije ingufu ukabatsinda ndetse ukaba ugenzura ibice bimwe na bimwe bya RDC.
No Comment! Be the first one.