Mu isiganwa ry’amagare Ingabire Dianne mubakuru niwe wegukanye isiganwa naho Masengesho Yvonne yegukana iryabato
Ingabire Diane mu bakuru yegukanye isiganwa ry’amagare na Masengesho Yvonne mu bangavu yegukanye isiganwa ry’amagare, ryitabiriwe n’abagore n’abakobwa gusa ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi 2025, i Rwamagana.
Iri siganwa ryateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) mu rwego rwo guteza imbere umukino wo gusiganwa ku magare mu bari n’abategarugori.
Intego yaryo ni ukubamenyereza gukinira mu muhanda bonyine, batavanze n’abagabo n’abahungu, dore ko hari amasiganwa atandukanye bitabira bagakina bonyine.
Ni isiganwa kandi ryabaye kugira ngo rigaragaze urwego rw’abahagaze neza bazitabira umwiherero wo kwitegura Shampiyona y’Isi izaba i Kigali muri Nzeri.
Abakinnyi baryitabiriye mu byiciro bitatu, bazengurutse intera y’ibilometero bine mu Mujyi wa Rwamagana aho bahagurukiye ku Karere, bakomereza kuri Dereva Hotel – Avega Rwamagana – Poids Lourd – Kwa Karangara – Bella Flower -Kwa Manuel – Kwa Karangara – GS saint Aloys – Mu Mujyi – ku Karere ka Rwamagana.
Mu gusoza, bakoze intera nto bavuye ku Karere ka Rwamagana- Dereva Hotel – Ku Isoko – Buswayilini – Arrête – ku Karere.
Mu cyiciro cy’abakuru bazengurutse inshuro 21 zingana n’ibilometero 94, hakinnye abakinnyi 13 naho 12 aba ari bo basoza.
Isiganwa ryegukanywe na Ingabire Diane usanzwe ukinira Canyon/Sram Zondacrypto yo mu Budage nyuma yo gukoresha amasaha abiri, iminota 37 n’amasegonda 16, asiga amasegonda 44 Irakoze Neza Violette wa Rindley Racing Team.
Iragena Charlotte wa Ndabaga Women Cycling Team, wabaye uwa gatatu yasizwe umunota n’amasegonda abiri, ni we wahize abandi mu batarengeje imyaka 23, hakurikiraho Ntakirutimana Martha, Ingabire Domina na Byukusenge Mariathe.
Mu batarengeje imyaka 19, bavutse hagati ya 2007 na 2008, isiganwa ryegukanywe na Masengesho Yvonne wa Ndabaga Women Cycling Team wakoresheje isaha, iminota 34 n’amasegonda ane mu kuzenguruka inshuro 11.
Yakurikiwe na Ishimwe Gisèle wa Cine Elmay Cycling Club amusize iminota itanu n’amasegonda 47, Mutoniwase Béatha wa Les Amis Sportifs wabaye uwa gatatu na Niyogisubizo Grace wa Komera Cycling Women wabaye uwa kane.
Muri iki cyiciro cyitabiriwe n’abakinnyi 16, bane gusa ni bo bazengurutse inshuro 11 naho abandi ntibazigezaho.


No Comment! Be the first one.