EUGENE OFFICIAL

RDC:Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwongeye kweza umutwe wa FDLR.
POLITIKE

RDC:Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwongeye kweza umutwe wa FDLR.

May 24, 2025

Ubutegetsi bwa repubulika iharanira demokarasi ya Congo bwongeye kweza umutwe w’abajenosideri wa FDLR aho Minisitiri ushinzwe umutekano ,kwegereza ubutegetsi abaturage n’ibikorwa by’umuco yasoye itangazo ahakana ko uyu mutwe wari warafashe bugwate abanyarwanda bari barahungiye muri iki gihugu mu mwaka 1994 nyuma ya genoside yakorewe abatutsi.

 

Mu itangazo ryashyizweho umukono na minisitiri ushinzwe umutekano ,kwegereza ubutegetsi abaturage n’ibikorwa by’umuco Shabani Lukoo Bihango J yemeje ko impunzi zirenga 1000 ziherutse gutaha mu Rwanda bigizwemo uruhare n’ihuriro rya AFC/M23 rifatanyije na HCR ko zitari zarafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR, akaba yagaragaje ibyo mu gihe abo banyarwanda babwiye itangazamakuru ko bari barabujijwe gutaha n’uyu mutwe ko nuwageragezaga gushaka gutaha iyo bamumenyaga bamwicaga.

 

Uyu minisitiriri yagaragaje ko izo mpunzi zatashye hashingiye kubufatanye bwa repubulika ya demokarasi ya congo n’u Rwanda ngo kuko bari barabaruye izo mpunzi ngo zizatahe k’ubushake,iri tangazo rikimara  gusoka minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda amb Olivier Nduhungirehe yahise yandika kuri twitter annyenga ubutegetsi bwa Tshisekedi  abubaza impamvu bwari bwararindiriye ko izo mpunzi bahakana ko zari zarafashwe bugwate na fdlr  ko igice zavuyemo kibanza kwigarurirwa na AFC/M23 kugira ngo abo banyarwanda babone gucyurwa.

 

Ubutegetsi bwa Tshisekedi si ubwa none bushimagije umutwe wa fdlr kuko ubwo umutwe wa m23 watangiraga gufata ibice bitandukanye m’uburasirazuba bwa  RDCongo perezida Tshisekedi yahise ashyira abarwanyi b’uyu mutwe mugisirikare kiwe na Wazalendo ngo bamufashe guhanagana n’,uyu mutwe.