RDC:Perezida Joseph Kabila Kabange yeretse Tshisekedi Felix umurongo ntarengwa.
Uwahoze ari umukuru w’igihugu cya repubulika ya demokarasi ya Congo Joseph Kabila Kabanga ukomoka mu ishyaka rya PPRD(Parti du Peuple pour la Reconstruction et la Democratie) yeretse uwamusimbuye perezida Felix Antoine Tshisekedi umuronko ntarengwa, ni ubutumwa bukubiye mu ijambo yagejeje kubaturage b’abanyecongo nyuma yuko inteko ishingamategeko umutwe wa Sena umukuriyeho ubudahangarwa ngo atangire gukurikiranwa ku byaha bifitanye isano n’ubugambanyi akekwaho.
Mu ijambo yagejeje kubanyecongo ari m’ubuhungiro ryakurikiranywe n’abantu barenga ibihumbi 45 perezida Joseph Kabila yibanze ku ngingo nyinshi zihatse ubuzima bw’abaturage cyane cyane yibanda ku bibazo by’umutekano .
Mu ijambo rye Joseph Kabila yagaragaje ibyakorwa kugirango intambara muri repubulika Iharanira demokarasi ya Congo ihagarare ,bikaba bikubiye mu ngingo cumi n’ebyiri(12) izo ngingo ni:
1.Gushyira iherezo ku gitugu ,
2.Guhagarika intambara,
3.Kongera gushyiraho ubuyobozi mu gihugu hose,
4.Kugarura demokarasi ishingiye ku mategeko no kubaka leta igendera ku mategeko,
5.Kugarura ubwisanzure bw’ibanze,
6.Kunga abanyecongo no kubaka ubumwe bw’abaturage ba congo,
7.Gutangiza iterambere ry’igihugu hashyirwaho imiyoborere myiza m’ubukungu n’imicungire myiza y’imali no gusaranganya mu buryo bungana umutungo w’igihugu,
8.Gutangiza ibiganiro nyakuri bihoraho n’ibihugu byose by’ibituranyi na Rdc hagamijwe kuzana amahoro n’amajyambere arambye mu karere,
9.Kugarura ikizere cy’igihugu mubafatanyabikorwa ,ku rwego rw’akarere ,k’umugabane, ndetse no mu mahanga ,
1o.Gusenya imitwe yose yitwaje intwaro yo mu gihugu ndetse niy’amahanga ,no kubacyura iwabo,
11.Guhagarika kwifashisha abacashuro nkuko biteganywa n’amasezerano y’ubumwe bw’Afurika mu kwirukana abacashuro,
12.Gukura ingabo z’amahanga k’ubutaka bwa Rdc ,anashima icyemezo cya sadc cyo gucyura ingabo za Samidrc.
M’ubutumwa bwa Joseph Kabila yanasabye guverinoma ya Kinshasa gufungura amabanki mu bice ihuriro Afc/m23 bagenzura ayibutsa ko abaturage batuye muri bino bice bafite uburenganzira nk’ubwabandi baturage ba repubulika ya demokarasi ya Congo.
No Comment! Be the first one.