Burundi:Ubutegetsi bwa CNDD FDD bwongeye gusubukura imyitozo y’abagamije gutera u Rwanda
Igisirikare cy’igihugu cy’u Burundi cyongeye gusubukura imyitozo ihabwa abashaka kugaba ibitero ku Rwanda nkuko byatangajwe na bamwe mu mbonerakure zatorotse iyo myitozo.
Imbonerakure zari zarahurijwe mu nkambi ya Ndava ziturutse muri Kivu y’Amajyepfo kurwana n’ingabo zihuriro rirwanya perezida Tshisekedi zvuga ko ziri mu myitozo zihuriyemo n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR ,Wazalendo ,igisirikare cya FARDC,igisirikare cy’Uburundi ndetse n’abagize umutwe mushya wa FCLR(Front Commun Pour la Liberation du Rwanda) izi mbonerakure zihamya ko iyi myitozo nirangira bazasubizwa kurwana muri RDCongo bagatsinda umutwe wa m23 maze bagahita bafatanya n’uyu mutwe mushya wa FCLR gutera u Rwanda ngo bahirike ubutegetsi buriho.
Abagize izi mbonerakure babashije gutoroka iyi myitozo bavuga ko nibura abagera muri 200 bo muri uyu mutwe babayeho mu bwihisho kubera gutinya ko basubizwa muri RDC guhangana n’umutwe wa m23.
Imyitozo yizi ngabo bigaragazwa ko iri gukorerwa mu ishyamaba rya Kibira muri zone ya Bumba ,Komine ya Bukinanyana mu ntara ya Bujumbura.
Amakuru atangwa nizi mbonerakura yemeza ko abari gukora iyi myitozo baba bambaye imyenda y’igisirikare cy’Uburundi n’icya RDCongo.
Abaturage batuye muri Komine Bukinanyana bavuga ko bakunze kubona imodoka za gisirikare zitwaye abajya kwitoza bakavuga ko kandi bategekwa kwegeranya ibyo kurya bakabibashyira.
Imyitozo nkiyi iravugwa mu ishyamba rya Kibira mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buheruka kwakira umuhungu wa Habyarimana Juvenal witwa J.Luc Habyarimana bukamwemerera ubufasha bwo guhuza abarwanya ubutegetsi bwa Kagame Paul kandi bagashinga nihuriro rishya risimbura umutwe wa FDLR rikaba ryarahawe izina rya FCLR .

Ubutegetsi bwa CNDD FDD bukaba bwaremereye umuhungu wa Habyarimana ko nabwo buzaha uyu mutwe yashinze imyitozo ya gisirikare mu gihe RDC izaba ibaha inkunga y’amafaranga.