Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyahakanye raporo ya komisiyo y’umuryango w’abibumbye ishinzwe ikiramwamuntu ibashinja ibitero muri Sudan Y’Epfo
Igisirikare cya Uganda cyateye utwatsi raporo ya Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu igishinja kugaba ibitero bikomeye muri Sudani y’Epfo byatwaye ubuzima bw’abasivile benshi.
Iyi raporo yasohotse tariki ya 27 Gashyantare 2026 ivuga ko ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zagabye ibitero by’indege mu bice bituwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir, cyane cyane mu bwoko bwa Nuer.
Loni yatanze urugero rw’igitero ingabo za Uganda n’iza Sudani y’Epfo zagabye mu gace kari mu bilometero hafi 15 uvuye mu murwa mukuru, Juba, tariki ya 24 Werurwe 2025, cyari kigambiriye abarwanyi b’umutwe wa SPLM/A-IO washinzwe na Riek Machar.
Igaragaza ko iki gitero cyari kinyuranyije n’amasezerano y’agahenge yashyizweho umukono mu 2017 n’ay’amahoro yakurikiyeho mu 2018.
Ikindi gitero ingabo za Uganda zishinjwa kugiramo uruhare ni icyagabwe ku bitaro by’umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF), ku isoko no ku biro muri santere ya Old Fangak tariki ya 3 Gicurasi 2025, hagapfa abantu barindwi, abandi 27 bagakomereka.
Ku wa 10 Werurwe 2026, Umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za Uganda, Col Chris Magezi, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cyabo bakorera muri Sudani y’Epfo mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ko mu mateka yabo batigeze bagaba ibitero ku basivile.
Col Magezi yagize ati “Abaturage ba Sudani y’Epfo bishimiye ibikorwa bya UPDF muri iki gihugu, byakumiriye imirwano ikaze muri Juba, binahagarika ubugizi bwa nabi ‘White Army’ yakoreraga abaturage.”
Uyu musirikare yatangaje ko Uganda ishyigikiye ibiganiro bya politike bikomeje guhuza impande zishyamiranye muri Sudani y’Epfo, kandi ko izakomeza gukumira ubugizi bwa nabi, ibungabunge umutekano.