EUGENE OFFICIAL

Ambasade y’Ubufaransa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje ko ingabo zabo ziri muri iki gihugu
AMAKURU MU MAHANGA POLITIKE

Ambasade y’Ubufaransa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yemeje ko ingabo zabo ziri muri iki gihugu

Feb 17, 2026

Mu cyumweru gishize abasirikare b’igihugu cy’Ubufaransa bagaragaye mu ntara ya Tshopo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku kibuga cy’indege cya Kisangani aho batozaga igisirikare cya Fardc.

Igisirikare cy’Ubufaransa muri RDC I Kisangani.

Perezida  Tshisekedi amaze igihe yiruka amahanga asaba inkunga ya gisirikare aho baza kumufasha guhangana n’ihuriro rya Afc/m23 rimaze igihe rimurwanya kandi ryamwatse n’ibice binini hafi bingana n’intara 2.

Amakuru yaramaze iminsi agiye hanze yagaragaza ko aba basirikare baje bwihishwa.

Abasirikare b’Ubufaransa muri Rdc.

Ariko uhagarariye igihugu cy’Ubufaransa yaje kwemeza aya makuru akoresheje urubuga rwe rwa x,yandika ko igihugu cy’ubufaransa gisanzwe gifitanye umubano wa gisirikare n’gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko iki gikorwa cyo kohereza ingabo kidakorwa bw’ibishwa kuko iyo babikoze basora itangazo bikajya k’umugaragaro kandi yemeza ko babitangaje igihe baboherezaga.

 

Ubutumwa bwa ambasadeur w’Ubufansa muri Rdc.

Abasirikare b’igihugu cy’Ubufaransa baje muri iki gihugu nyuma yuko haje abandi basirikare b’igihugu cy’Ububiligi baje kwifatanya n’igisirikare cya Fardc kurwanya Afc/m23.

Abasirikare b’Abafaransa muri RDC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *